URUHARE RW’ABAPADIRI BA KILIZIYA GATOLIKA MURI POLITIKI
URUHARE
RW’ABAPADIRI BA KILIZIYA GATOLIKA MURI POLITIKI
0.
Icyerekezo.
Muri iyi nyandiko nzinduwe no
kuganira ku ruhare rw’abo mu kinyarwanda dukunze kwita “abihayimana” mu rugamba
rwa politiki. Iwacu mu rwa Gasabo, hari ubwo wumva abantu bagaya ibisekuru
byahise, bakagira bati: abihayimana bijanditse muri politiki kandi nyamara
bidakwiye. Ijambo “abihayimana”, mu kinyarwanda ribumbye ibintu byinshi.
Abatari bake barikoresha kuva kuri papa kugeza ku babikira. Ubusanzwe, abihayimana
bivuze icyo mu gifaransa twita “religieux”. Ni ukuvuga ababikira, abafurere
n’abapadiri bahuriye mu miryango inyuranye. Aba batandukanye n’abapadiri ba za
diyosezi (prêtres diocesains), bashinzwe ikenurabushyo (pastorale), ari bo
kenshi tubona hirya no hino mu maparuwasi[1].
Iri sesengura rero ndarishingira cyane cyane ku mibereho y’abapadiri ba za
diyosezi, kuko ubutumwa bashinzwe hirya no hino mu maparuwasi batabusohoza
batinjiye mu bibazo bya buri munsi by’umuryango barimo. N’abihayimana
bibageraho ariko ku rwego rworoheje, keretse iyo hejuru y’inshingano
z’umuryango wabo bageretseho no kwinjira mu ikenurabushyo rya diyosezi. Ntatinze
mu makoni rero, reka dufatanyirize hamwe gusubiza ibibazo bitatu gusa: Ese
birakwiye ko abapadiri bakora politiki? Ubundi se barabyemerewe cyangwa
barabibujijwe? Ariko se mu by’ukuri barayikora cyangwa ni amakabyankuru?.
Ikibazo cya politiki n’uruhare amatsinda anyuranye ayigiramo kirakomeye, kuko
ni yo yubakiyeho ubuzima bw’igihugu. Ni yo ituma iterambere ryihuta cyangwa
rigacumbagira; ni yo ituma amategeko yubahirizwa cyangwa agahonyorwa; ni yo
ituma uburenganzira bwubahirizwa cyangwa bugakendera, n’ibindi. Mu yandi
magambo, ntushobora gusohoza ubutumwa muri paruwasi utitaye ku bibazo bya
politiki bigukikije, kabone n’aho mu bigaragagarira rubanda hari ubwo ukora
nk’aho bitagushishikaje. Nyamara iyo ukora muri paruwasi, ibi bibazo bya
politiki ubihozaho amaso.
1. Politiki na porotiki.
Amateka u Rwanda rwanyuzemo, kimwe mu
byo yakoze, ni ukurema amagambo mashya no guhindura inyito z’ayari asanzwe.
Ubwo inkubiri y’amashyaka menshi yatangiraga ahagana mu 1958, uko guhangana mu
bitekerezo (rimwe na rimwe hakazamo n’intugunda) bamwe babifashe nko kubiba
amacakubiri. Muri iyo nkubiri rero, havutse ijambo “porotiki” n’andi
arishamikiyeho nko guporotika. Iyo umunyarwanda yise mugenzi we umunyaporotiki,
aba amuhamije ubwiko, intugunda, amatiku n’ibindi bibangamiye umudendezo mu
bantu. Bityo rero, mu kinyarwanda, porotiki ni ikintu kibi, cyica umutuzo mu
bavandimwe. Icyaje kuzambya ibintu, ni uko mu kinyarwanda tutazi gutandukanya
inyuguti ya “L” n’iya “R”. Bityo mu mitwe y’abatari bake, politiki na porotiki
ni ikintu kimwe. Ubwo rero tugamije kuganira ku ruhare rwa Kiliziya muri
politiki, ni byiza kubanza gusobanura icyo politiki ari cyo mu by’ukuri.
2. Politiki ni iki?
Mu bumenyi bwa politiki (science
politique), politiki ni igikorwa cyose gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura
imigendekere y’umuryango n’igihugu muri rusange. Ibi bivuze ko ibyo abantu
bakora mu mbere bamaze kwegekaho urugi bititwa ibikorwa bya politiki, kabone
n’aho byagira ingaruka mu migendekere yayo. Dufate urugero rw’ababyeyi batoza
abana babo irondakoko cyangwa irondakarere. Ibi bizagira ingaruka mu myumvire
n’imyitwarire yabo muri politiki. Nyamara
icyo kiganiro bagirana n’abana babo nimugoroba bafata ifunguro, ntitucyita
igikorwa cya politiki. Mu gutandukanya ibikorerwa mu ibanga n’ibikorerwa mu
ruhame, reka mfate urugero ku mubano w’abashakanye.
Umugabo wicara mu rugo rwe, agaterura
uwo bashakanye, akamwiyegamiza...ibi byitwa kwita ku rugo, mu mvugo y’ubu ngo ni
ugutanga “care”. Reka noneho dufate undi ugendana n’umugore we, bagera mu nzira
akumva ruragurumanye, agakenera kumwereka ko amukunda, agatora akabuye, akicara
maze akamwiyegamiza. Uyu aba ateye indi ntambwe, kuko agiye mu ruhame. Urwo rugero
rushobora kurema mu babyiruka umuco mwiza wo kubana mu mahoro no gutanga
“care”. Gusa imyitwarire y’uyu wa kabiri na yo ntiragera ku rwego rwo kwitwa
igikorwa cya politiki. Reka ahubwo dufate undi wa gatatu. We yaritegereje
asanga abagabo b’abanyarwanda badaha agaciro ibyo gutanga “care”. Bityo
yiyemeza kubihagurukira. Tuvuge ko yiyemeje kujya agendana n’uwo bashakanye,
yagera ahanyurwa na benshi agatora akabuye, akicara akamwiyegamiza, agamije
gutoza ababyiruka umuco mwiza wo kubungabunga urubavu rwabo. Kimwe n’uwa kabiri,
ibye abikorera ku karubanda. Nyamara aho bataniye, ni uko uyu wa gatatu we
abikora agambiriye guhindura imigendekere y’umuryango nyarwanda. Iki ni
igikorwa cya politiki, kuko aharanira kwamamaza uyu muco, byamuzinduye kandi
yabigambiriye. Bityo rero, byinshi dukorera cyangwa tuvugira mu ruhame, mu
mpaka, mu biganiro, mu myitwarire, tugamije guha icyerekezo umuryango dutuyemo,
ni byo byitwa politiki muri rusange, cyangwa politiki mu buryo buziguye.
Bitangirira ku myumvire y’umuntu umwe
cyangwa bake, bikazabyara impaka, abantu bakagenda biyegeranya bakurikije aho
buri wese ahagaze, bikazakura bikabyara amashyirahamwe, amashyaka, amatora
n’amategeko. Akenshi ibi by’amashyirahamwe n’amashyaka ni byo abantu bita
politiki. Nyamara uru rwego rwa politiki ntirwagerwaho hatabanje ziriya ntambwe
zibanza. Dufate urugero mu mateka y’Amerika. Mu myaka ya za 1960, abirabura
baho ibihumbi n’agahumbagiza bigabije imihanda bamagana amategeko yabavanguraga.
Nyamara imbarutso yatanzwe n’igikorwa cy’umugore umwe witwa Rosa Parks. Umunsi
umwe, mu ruhame, yanze kwimukira umuzungu ku ntebe yo muri bisi, nk’uko
amategeko y’ivangura yabiteganyaga. Iki cyabaye igikorwa cya politiki, cyaje
gukura kibyara urugamba rwo kubohoza abirabura mu nzego zose z’ubuzima.
Politiki itangira buhoro buhoro, ariko ikomera iyo bigeze aho buri wese agomba
gufata umwanzuro wo gushyigikira cyangwa kurwanya icyifuzo runaka cyabyaye
impaka mu muryango.
3. Kwitabira ibikorwa bya politiki no
kubyigurutsa bigira ingaruka zimwe.
Iyo bya bikorwa bito bito bya
politiki bigeze aho kubyara impaka mu muryango, buri wese aba agomba kugaragaza
aho ahagaze. Kuri uru rwego, kubigiramo uruhare (participation) no kubyitarura
(non participation) bigira ingaruka zimwe. Ku bumva igifaransa wavuga ngo “l’action
politique peut être par action o par omission”. Dufate urugero rw’umudugudu
utuwe n’abantu ijana bafite ikibazo cy’amazi. Dufate ko icyo kibazo kibyaye impaka
bikagenda bikagera ku matora yo kureba niba hakwiye kubakwa ikigega cyo kubika
amazi y’imvura. Dufate ko muri wa mudugudu w’abantu ijana harimo 30 bahuriye mu
ishyirahamwe ricuruza amazi riyavanye kure kandi rikayagurisha abasigaye ku
giciro gihanitse. Dufate na none ko mu basigaye harimo 38 bumva akamaro
k’ikigega, ariko bafite ya myumvire ko izo mpaka n’ayo matora ngo ari porotiki,
ni ukuvuga amatiku, maze bakitarura izo mpaka. 32 basigaye bo babona ko bahendwa
ku giciro cy’amazi kandi ko ikigega cyaba umuti. Ku bw’iyo mpamvu bakangukiye
amatora. Ku bw’amahirwe make, umunsi
w’amatora batatu muri bo bakarwaza abana ntibaboneke.
Umwanzuro
ni uko abadashaka ikigega (ba bandi bacuruza amazi) bazegukana instinzi ku majwi
30. Abagishaka bo bazegukana 29. Ikigaragara, ni uko icyemezo gifashwe ari
ikibangamiye benshi, nyamara si ikosa rya ba bandi 30 bahagurukiye kurwanira
inyungu zabo (gucuruza mazi). Kuba ba bandi 38 bahisemo ku bushake kutagira
uruhare muri icyo gikorwa cya politiki, byahinduye imigendekere ya wa mudugugu.
Kuba ba bandi 3 batashoboye kuboneka muri icyo gikorwa ku mpamvu z’uburwayi, na
byo byagize ingaruka. Ikiranga politiki rero, ni uko kwitarura ibikorwa byayo
na byo ubwabyo bifatwa nk’igikorwa (en politique, la participation et la non
participation ont les mêmes effets).
4. Umurimo w’umupadiri na politiki.
Iyo
umupadiri bamuramburiyeho ibiganza
bakanamusiga amavuta y’ubutore, ahabwa inshingano eshatu: kuyobora imbaga
y’Imana (mission royale); kuyigisha no kuyihanurira (mission prophétique);
kuyitagatifuza (mission sacerdotale). Iyi mirimo ihuye rwose na kiriya
gisobanuro siyansi iha igikorwa cya politiki. Umurimo witaruyeho gato ni uwo
gutagatifuza. Unyura mu nzira eshatu z’ingenzi: amasakaramentu n’ibisa na yo
(sacramentaux), isengesho, n’urugero rwiza. N’ubwo na wo ugamije guhindura
imigendekere y’umuryango (kongera ubutungane mu bantu), ariko ufite igice
kinini gishobora gukorerwa mu ibanga. Nk’igice kinini cy’isengesho rya
gikirisitu kibera mu ibanga. N’amasakaramentu amwe n’amwe nka penetensiya
yubakiye ku ibanga. Indi mirimo ibiri isigaye y’umupadiri yo ihuye rwose n’icyo
twita igikorwa cya politiki.
Kuyobora
imbaga y’Imana, kuyigisha no kuyihanurira, ni igikorwa akenshi gikorerwa mu
ruhame, kigamije kugira ingaruka ku migendekere y’umuryango. Dufate nk’urugero
rw’inyigisho padiri ategetswe gutanga mu misa, cyane cyane ku cyumweru
(homélie). Igira ibice byinshi. Igice cyayo cya nyuma ni ukuyihuza n’ubuzima
abantu babayemo (application). Ikibanza ni ukugerageza gucengera icyo Nyagasani
yatangaje mu ijambo rye (exégèse), uburyo bikwiye kumvikana (interprétation),
hagasoza kubihuza n’ubuzima abantu babayemo (application). Kuri ibyo bice bibiri
bibanza (exégèse, interprétation), abapadiri bose bo ku isi bashobora
kuhahurira niba bafite ubumenyi bungana, tutitaye ku bitandukanya uduce
bakoreramo. Ariko iyo bigeze ku gice cya nyuma (appplication), bagomba
kunyuranya, kuko buri karere kagira ibibazo byako byihariye kandi bikeneye
urumuri rw’Ivanjili. Muri uko guhuza ivanjili n’ibibazo biraje ishinga
umuryango yatumweho, ni ho ubutumwa bwa padiri buhurira neza na politiki. Mu
magambo make, icyo abantu bita politiki, mu butumwa bwa padiri cyitwa
ubuhanuzi.
Turetse uru
rugero rw’inyigisho (homélie), n’indi mirimo myinshi padiri akorera mu ruhame
igamije guhindura imigendekere y’umuryango akoreramo ihuje imisusire n’icyitwa ibikorwa
bya politiki. Unabirebye neza, wasanga ahubwo akazi ka padiri ari politiki nsa.
Biranumvikana, kuko ivanjili ni umwe mu mirongo ya politiki ifututse, ihamye
kandi irambye ku isi. Intero ya padiri rero ni ivanjili. Naho inyikirizo y’abo
ashinzwe ikaba ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi. Uruhurirane rw’iyi
njyana ntushobora kurubyina udahusha ngo uhindukire uvuge ko udakora politiki.
Keretse uhisemo kuzabyina ubusanya ubuzima bwawe bwose. Gusa na none, aho
abantu bibeshyera, ni ukwitiranya umudiho wa politiki n’uw’ubutegetsi.
Biratandukanye rwose. Akenshi iyo abantu bavuga ko padiri adakwiye kubyina
injyana ya politiki, mu by’ukuri baba bashaka kuvuga ko adakwiye kwinjira mu
mudiho wo guharanira ubutegetsi. Ibi byo ni byo. Reka tubisobanure. Politiki ni
aho hose, ibyo byose bikoreshwa mu gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo. Ubutegetsi
ni indi ntera. Ni inzira bya bitekerezo binyuranye bisakiraniramo, buri ruhande
rugamije kwicara ku ntebe irwemerera gushinga amategeko. Ikiranga ubutegetsi,
ni uko ibyari ibyifuzo bya bamwe (benshi cyangwa bake) bigira ubushobozi bwo
kubyara amategeko, kandi ayo mategeko akagenga bose, harimo na ba bandi mutavuga
rumwe mu mpaka za politiki.
Jean HAKOLIMANA
ISCRVIC
Barcelona-Spain
Biracyaza
[1]
Biranashoboka ko umuryango uyu n’uyu w’abihayimana b’abapadiri ugirana
amasezerano na diyosezi runaka, ukemera kwita kuri paruwasi imwe cyangwa
nyinshi.
Comentaris
Publica un comentari a l'entrada