PADIRI NTABUJIJWE GUKORA POLITIKI, ABUJIJWE KUJYA MU IPIGANWA RISHAKA UBUTEGETSI.
PADIRI NTABUJIJWE GUKORA POLITIKI, ABUJIJWE KUJYA MU IPIGANWA RISHAKA UBUTEGETSI.
Nk'uko nabisobanuye mu gice cya mbere, padiri ntashobora kudakora politiki, kuko umurimo we ni yo gusa gusa. Ushatse ko adakora politiki, wamukuriraho indi mirimo ukamusigira isengesho gusa, kandi na ryo akajya arikorera mu mbere. Nk'uko twabibonye, byinshi akorera mu ruhame bihuje na cya gisobanuro cya politiki: "igikorwa cyose
gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura imigendekere y’umuryango n’igihugu muri
rusange". Gusa na none hari aho amategeko ya Kiliziya atamwemerera kurenga. Ni inzira ziganisha ku gufata ubutegetsi. Reka rero tubanze dusobanure aho politiki ihurira cyangwa itandukanira n'ubutegetsi.
1. Politiki n’ubutegetsi.
Mu kugereranya politiki n’ubutegetsi,
wavuga ko urubuga rwa politiki rugarukira ku mpaka mu bitekerezo n’ibyifuzo.
Ubutegetsi bwo ni intambwe ituma umwe muri benshi bajyaga impaka yegukana
ubushobozi bwo gushyiraho amategeko agenga bose. Kugira ngo bigerweho, ababona
ibintu kimwe bishyira hamwe bagafata ubutegetsi mu nzira zinyuranye, yaba amatora
cyangwa ingufu. Ubutegetsi ni bwo butuma ibitekerezo bihinduka amategeko, kandi
ayo mategeko akagenga bose, ababyibonamo n’ababirwanya. Nyuma y’iyi ntambwe, izo
mpande zombi zikomeza kugaragarira mu bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe na bo
(opposition).
Aho demokarasi itaniye n’igitugu, ni
uko demokarasi igena umwanya ibikererezo bitari ku butegetsi bikomeza
kwigaragarizamo mu ruhame. Yemera ko ibitekerezo bitari ku butegetsi bikomeza
kubyara ibikorwa bya politiki, ku buryo na byo umunsi umwe bishobora kuzagera
ku butegetsi. Naho igitugu cyo, gicungira ku muryango ngo ibitekerezo bitari ku
butegetsi bitabyara ibikorwa bya politiki (bitajya mu ruhame), ahubwo bigume
gusa mu nzu no mu mutima wa buri wese. Nyamara igitugu ntigishobora gusiba burundu
ibitekerezo badahuje. Icyo gikora gusa, ni ukubuza ko bijya ku karubanda mu
nzira iyo ari yo yose, ngo bitabyara ibikorwa bya politiki. Mu yandi magambo,
igitandukanya demokarasi n’igitugu, ni uko nyuma yo gutera intambwe yo gufata
ubutegetsi (binyuze mu matora), politiki irakomeza. Urubuga rwo kujya impaka
z’ibitekerezo ntiruhagarara. Naho mu miyoborere y’igitugu, ugeze ku butegetsi
ahita afunga urubuga rwa politiki.
Ducishirije rero mu magambo make, politiki
twayita impaka z’ibitekerezo. Naho ubutegetsi
bukaba intambwe ituma ibitekerezo bibyara amategeko. Impaka za politiki
twanazita politiki iziguye, naho uruhando rwo kurwanira ubutegetsi tukarwita
politiki itaziguye. Muri make rero, padiri imirimo akora iri mu rwego rwa
politiki iziguye, mu ruhando rw’impaka z’ibitekerezo. Icyo abujijwe, ni ukwinjira
mu rugamba rwo kurwanira ubutegetsi. Uyu murimo kiliziya yaweguriye abandi bana
bayo twita abalayiki.
2. Urugamba rwo kurwanira ubutegetsi
ni wo murongo padiri atemerewe kurenga.
Aha ni ho
abantu bitiranya ibintu ku bireba ubutumwa bwa padiri, iyo bagira bati: “padiri
abujijwe gukora politiki”. Si byo rwose, nta n’aho byanditse mu mategeko
amugenga. Kwigisha ivanjili ubwabyo ni igikorwa cya politiki. Gukoranya imbaga
buri cyumweru ukayimurikira ku bikwiye n’ibidakwiye, ubwabyo ni igikorwa cya politiki.
Urutonde nk’uru nta waruva ntondo. Padiri ntabujijwe ibikorwa bya politiki. Ahubwo
imirimo myinshi akora ni byo byuzuyemo. Icyo abujijwe ni ukwinjira mu ruhando
rwo kurwanira ubutegetsi. Abujijwe kiriya twise politiki itaziguye. Ni ukuvuga
ha handi ibitekerezo bya politiki bifata ubutegetsi bikabyara amategeko.
Ntiyemerewe kujya mu myanya y’ubutegetsi cyangwa mu matsinda aburwanya. Iki ni
cyo cyanditse mu mategeko agenga Kiliziya. Ibi tubisanga mu gika cya gatatu
cy’amategeko ya Kiliziya (droit canon), igika kireba abaramburiweho ibiganza
bakanasigwa amavuta y’ubutore (clercs). Iki gika ndetse kivuga ko hari aho
bishobora kugera bikaba ngombwa ko n’uru rugamba rw’ubutegetsi barwinjiramo.
Icyo gihe babiherwa uruhusa n’ubuyobozi bubashinzwe. Ingingo ibisobanura ni iya
287 mu gika cyayo cya kabiri. Reka tuyishyireho yose mu ndimi ebyiri ngo
yumvikane uko yakabaye: “Ils ne prendront pas une part active
dans les partis politiques ni dans la direction des associations syndicales, à
moins que, au jugement de l'autorité ecclésiastique compétente, la défense
des droits de l'Église ou la promotion du bien commun ne le requièrent”. (Babujijwe kugira uruhare mu mashyaka ya politiki cyangwa mu buyobozi
bw’amashyirahamwe, keretse ubuyobozi bwa kiliziya bubakuriye busanze ari
ngombwa, mu guharanira inyungu z’umuryango w’Imana n’icyiza rusange).
Ni byiza
kumva neza icyo iri tegeko rivuga.
1. Babujijwe
kujya mu mashyaka no kuyobora amashyirahamwe batabiherewe uruhusa. Ni
ukuvuga ko bitabujijwe burundu. Mu gihe ubuyobozi busanze ari ngombwa,
babihererwa uruhusa.
2. Ku bijyanye
n’amashyirahamwe, icyo babujijwe ni ukujya mu buyobozi bwayo si ukuyatangamo
ibitekerezo nk’abanyamuryango basanzwe.
3. Kuki padiri atemerewe kujya mu byo kurwanira ubutegetsi uko abonye mu
gihe abandi bakirisitu (abalayiki) babyemerewe.
Kuri iyi
ngingo, Kiliziya gatolika nta gishya yavumbuye. Ni umuco ushora imizi mu
Isezerano rya Kera. Kera hari inzego eshatu mu kuyobora ubuzima bw’umuryango
w’Imana: ubwami, ubuhanuzi n’ubusaserdoti. Abahanuzi bari bashinzwe gutangaza
ijambo ry’Imana n’ugushaka kwayo. Hashingiwe kuri iryo jambo, abami bari
bashinzwe iby’ubutegetsi, ni ukuvuga gushyiraho amategeko. Naho abasaserdoti bo
bari bashinzwe gushyikiriza umuryango w’Imana imbaraga zayo ziwufasha gusohoza
neza ziriya nshingano ebyiri zibanza. Ingaruka y’ibi byose, ni uko umuntu wese
yashoboraga kuba umwami. Ariko si buri wese washoboraga kuba umuhanuzi cyangwa
umusaserdoti. Ikimenyimenyi, ni uko imiryango ibyara abami yahindutse incuro
nyinshi. Ndetse byanabayeho ko abantu bakora kudeta bagafata ubwami, ariko nta
wigeze arota gukora kudeta ngo afate ubuhanuzi cyangwa ubusaseridoti.
Uteranyije, umuryango w’Imana muri rusange wagize kudeta eshanu zafashe
zinahindura ubutegetsi. Kuba buri wese yarashoboraga kuba umwami
(potentiellement), ni kimwe mu byateye izo kudeta. Ubuhanuzi n’ubusaseridoti
byo byagombaga ubutorwe budasanzwe. Iki ni cyo cyatumye nta wigeze arota gufata
ubuhanuzi cyangwa ubusaseridoti.
Tubigereranyije
n’iby’ubu, ubwami bw’icyo gihe ni bwo butegetsi bw’ubu, naho abapadiri bakaba
abazungura b’abahanuzi n’abasaseridoti. Kubuza padiri kujya mu by’ubutegetsi ni
ukugira ngo yibande kuri iyo mirimo ibiri adafitemo benshi bamusimbura, kandi
itarahamagariwe bose. Naho iby’ubutegetsi, hari abalayiki ibihumbi n’inzovu
bashobora kuyikora. Ikindi ibya kera bihuriyeho n’iby’ubu, ni uko buri wese
ashobora gutegeka (potentiellement). Icyitegererezo ku isi hose, ni uko nta na
hamwe uzabona ishuri ritegurirwamo abategetsi. Ugira utya ukabona nk’umuganga
bamugize minisitiri w’ingabo, naho umusirikari bakamugira nka minisitiri
w’ubuvuzi. Ibi bikwereka ko gutegeka ari ibya bose. Naho kuba padiri, ni
ukuvuga umuzungura w’ubuhanuzi n’ubusaseridoti, byo bigomba umuhamagaro
udasanzwe. Ikibigaragaza ni inzira umupadiri ategurirwamo. Ni ndende kandi
irazwi. Iyi rero ni indi mpamvu ituma padiri agomba kwibanda ku murimo we
w’ubuhanuzi, kuko adafite benshi bawumusimburaho. Uruhare rwe muri politiki
rusa rwose n’urw’abahanuzi ba kera.
4. Impungenge ifite ishingiro: kubogamira ku butegetsi cyangwa se ku
baburwanya!
Muri bya
bikorwa bikorerewe mu ruhame bigamije guha isura umuryango n’igihugu (ibikorwa
bya politiki) padiri yemerewe, hari aho ashobora gufatwa nk’aho abogamiye ku itsinda
riri ku butegetsi cyangwa se ku barirwanya, agafatwa nk’uwarengeye akinjira mu
ruhando rwo kurwanira ubutegetsi. Iyo atangaje ibihuje n’ibitekerezo biri ku
butegetsi, byitwa ko yijanditse. Iyo atangaje ibyenda gusa n’ibivugwa
n’abarwanya ubutegetsi, bamurega kugomesha abaturage no gukoma mu nkokora gahunda
za leta. Ni uhurizo ritoroshye kwigobotora, ariko kuba bikomeye si ukuvuga ko
bidashoboka. N’ubwo nta hame ridakuka wagenderaho mu gutunganya uyu murimo,
ariko hari icyerekezo cyo kwiganwa. Icyo cyatanzwe na ba bahanuzi batubanjirije,
ari na bo tubereye abazungura.
5. Inzira eshatu zishoboka.
5.1. Inzira ya mbere: “Uhoraho yambwiye iri jambo ati”.
Hari umuco
abo twita abarokore bakomeyeho, twe abagatolika rimwe na rimwe tukawita
gukabya. Ikintu cyose bagiye kuvuga, barabanza bakagisasira ngo: “nk’uko byanditswe
mu gitabo cy’umuhanuzi runaka”, “nk’uko tubisanga mu ibaruwa yanditswe
na... nk’uko tubisanga mu ivanjili yanditswe na...” n’ibindi. Icyo
bagiye kuvuga cyose bagiherekeresha umurongo wa Bibiliya. Wenda rimwe na rimwe
barakabya hakaba n’ibyo batwara intambike (out of context), nyamara uyu muco
ufite akamaro. Ni uburyo bwo kwishingana ugira uti: “ibi mvuga si ibyanjye,
simbihangiyeho, bisanzwe mu ijambo ry’Imana. Ushidikanya murangiye aho
yabishakira”. Mu yandi magambo, “umunwa ni uwanjye ariko ijambo mwumva
ni iry’Imana”. Twebwe abagatolika n’abapadiri akenshi tuvuga ibitekerezo
bihuye rwose n’ijambo ry’Imana, nyamara tukibagirwa cyangwa se tukumva atari
ngombwa kwibutsa igihe n’imburagihe ko iryo jambo atari iryacu. Ahari tubiterwa
n’uko tuba twumva buri wese azi ko icyo twatorewe atari ukwamamaza ibyo
twiyumvamo, ahubwo ari ugutangaza ijambo ry’Imana, tukagira tuti buriya bose barabizi.
Birakwiye kwibutsa igihe n’imburagihe ko ijambo atari iryacu. Aha abarokore
babikora neza. Tunitegereje ba bahanuzi batubanjirije muri ubu butumwa, ni ko
babigenzaga.
Mu bitabo
by’abahanuzi, imvugo bahuriyeho kandi igaruka kenshi ni iyi: “Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati”. Mu
bitabo byose by’abahanuzi, iyi nteruro igarukamo inshuro 233. Ni yo nteruro
igaruka cyane kurusha izindi mu nyigisho z’abahanuzi. Akamaro k’iyi mvugo
karakomeye. Burya buri muntu wese, yaba yemera cyangwa atemera, yifitemo kamere
yo gukenga no kubaha ibimurenze (buri wese ku rwego rwe). Hari uwakwihutira
kugutera amabuye kuko ibyo uvuze nka padiri bimubangamiye. Ariko iyo
ubiherekeresheje inshuro zose zishoboka iriya nteruro ngo “dore icyo ijambo
ry’Imana rivuga kuri iki kibazo”, abatari bake bibatera gutekereza. No mu
batemera, si benshi babangukirwa no guhangana n’ikintu babwiwe ko gituruka ku
Mana. Icyo twita igitinyiro cy’Uhoraho, ni yo ngabire isangiwe kurusha izindi
hagati y’abemera n’abatemera. Umuco wo
kwibutsa buri kanya (kabone n’aho byarambirana) ko ijambo tuvuga atari iryacu
ari iry’Imana, tukanabwira abantu aho babishakira, hari byinshi ushobora
kuturinda.
Ku rundi
ruhande, natwe uyu muco uturinda gutandukira. Tutarebye n’abandi,
ntitwakwibagirwa ko natwe turi abanyantege nke. Birashoboka ko umupadiri
ahagara kuri altari, agacikwa, akavuga
ubusa cyangwa amahomvu? Rwose tujye tugira kwicisha bugufi: BIRASHOBOKA. Biroroshye
guhagarara kuri altari ugacikwa ukivugira ibikujemo. Ariko iyo uri
bubiherekereshe inshuro eshanu imvugo ngo “ibyo mbabwiye bihuye n’ijambo
ry’Imana nk’uko turisanga mu gitabo....mu ibaruwa yanditswe na...mu ivanjili
ya...”, ubitekerezaho gatatu mbere yo kubisohora. Kuko uba uhaye abantu
igipimo cyo kugenzura niba ibyo uvuga koko bishoye umuzi mu ijambo ry’Imana.
Birakwiye kugaruka ku muco w’abahanuzi wo kwibutsa igihe n’imburagihe ko ijambo
dutangaza atari iryacu. Ariko ibyo ntibihagije. Biranakwiye kuvuga koko ibihuye
n’ijambo ry’Imana. Hari umutegetsi w’umukirisitu uherutse kwijujutira mu ruhame
ko yabuze aho azajya ajya guhimbaza misa y’icyumweru. Ngo hari aharenze hamwe
yagiye, asanga abapadiri mu gihe cy’inyigisho biterera urwenya aho kugaburira
roho z’abakirisitu. Yego wenda aba umwe
agatukisha bose, ariko umurimo wo kwigisha ijambo ry’Imana ukwiye guhabwa
agaciro kandi ukarushaho kunozwa. Uyu murimo ufite akamaro gakomeye kuko ari
umwe mu nzira zidufasha gusohoza ubutumwa bwacu bwa gihanuzi, ari wo muganda
wacu muri politiki.
5.2. Kugenzura uburyo tuvuga ibintu (la forme).
Abigeze kwiga
umukino wa karate, bazi ihame rivuga ko umuntu agomba kwirinda kurakara, kabone
n’aho bamukubita ahababaje. Impamvu ni uko iyo urakaye bigutwara imbaraga
nyinshi zakagombye kugufasha gutsinda uwo mukino (combat). Kandi ngo iyo umuntu
arakaye, ubushobozi bwe bwo kwigenzura (contrôle et concentration)
buragabanuka. Hari mugenzi wanjye wigeze kugirana ikibazo n’ubutegetsi kuko mu
nyigisho yo ku cyumweru yari yamaganye akarengane bwari bwakoreye abaciye
bugufi. Byamuteje itotezwa rikomeye. Naramusuye, ndamusabira kandi
ndanamukomeza, kuko akarengane yari yamaganye kari karenze uruvugiro. Icyo
tutigeze twumvikanaho, ni amagambo yakoresheje mu kukamagana (forme).
Ayo magambo
sinayasubiramo hano uko yakabaye kuko hari benshi bazi ayo mateka, ahubwo
ndakoresha ayenda gusa na yo. Ngenekereje, yaragize ati “abakora biriya ni
imbwa n’ibicucu”. Mu gusohoza umurimo wacu nk’abahanuzi, dukeneye imvugo
idashoza urugamba. Utwumva aba akeneye impumeko y’abashumba bahagurukiye
ubuhanuzi ariko batari abarakare. Nkeka ko uriya muvandimwe navuze yatsinzwe
n’agahinda ko kubona abaciye bugufi barengana, bimubyaramo uburakari. Muramenye
nta muhanuzi urakara. Ubuhanuzi ni nka karate. Iyo urakaye utakaza ubushobozi
bwo kwigenzura. Wenda ahari inyigisho ye iyo aza kuyubakisha andi magambo,
byari koroshya ibintu. Na none sinashinga icumu ngo nemeze ko bari kumukomera
amashyi, ariko guhangana ntibyari kugera ku rwego byagezeho.
Akarengane ni
ikintu kibi. Ukarwanya iyo atifubitse ubugwaneza, ashobora kukanyereraho akagwa
aho atatekerezaga. Ni yo mpamvu kenshi dutungurwa no kubona ko abambariye
kurwanya akarengane barangiza bakoze amarorerwa (les grands crimes se
commettent au nom de la lutte contre l’injustice!!!). Umuntu n’ubwo yaba mu
makosa, iyo umwakirije ko ari imbwa n’igicucu, ibindi wongeraho aba
atagifite amatwi yo kubyumva. Ubwonko buba bwamaze gushyuha, kandi nta
baganirira mu muriro. Guhanura ni byiza, ariko si ngombwa imvugo ihangana ngo
ukuri kumvikane. Uhanura aba agamije gukora ku mitima y’abo abwira n’abavugwa. Ni
byiza guhitamo imvugo itabafunga amatwi cyangwa ngo iyashyushye ikitaraganya.
5.3. Kwiyubakira igihagararo.
Iyi nama abo
yagirira akamaro cyane ni abakiri bato. Iyo ugitangira inzira y’ubusaserdoti, biba
byiza kumenyereza abantu uko uteye: ko uvuga ukuri utaguciye iruhande, mu
mutuzo no mu bwubahane, nk’umuhanuzi wabihagurukiye. Intangiro ni ingenzi.
Abantu bagera aho bakakumenyera, bakamenya ko ari “uko wabaye”, kandi ko nta
buryarya, umutima mubi cyangwa izindi nyungu zibyihishe inyuma. Iyo bageze aho
bavuga bati “nimumureke uriya ni ko ameze”, uba uteye intambwe.
Hari ubwo
bibaho, ugasanga umupadiri abantu bamenyereye ko byose abivuga ahuha, kabone
n’aho byaba nta ngaruka byatera nta n’ikibazo kibirimo (choses neutres), umunsi
umwe hakaba ikintu, bagatungurwa n’uko atoboye akadukana imyitwarire ya
gihanuzi batari basanzwe bamuziho. Iyo ibyo bibaye, icya mbere bihutira ni ukwibaza
impamvu itumye ahinduka mu kanya gato. Ngo ugushungura ntakuburamo urukumbi,
impamvu bashirwa bayibonye cyangwa bakayihimba. Ariko na padiri hari aho aba
yibeshye. Umurimo wo guhanura uraremereye ku buryo atari byiza kuwutura ku
bantu. Ni byiza kubateguza buhoro buhoro, bakamenyera ko ukuri wakugize
intwaro. Hari abatari bake babikubahira kabone n’aho byaba bitabanyuze. Ngo
Herodi iyo yabaga yumvise Yohani Batisita yabunzaga umutima, nyamara ngo
agakunda kumutega amatwi. Yanamurwaniye ishyaka kugera ku ndunduro kandi Yohani
yaramaganaga imyitwarire ye. N’ubwo batavugaga rumwe, ngo Herodi yari azi ko
Yohani ari “umuntu w’intabera” (Mk 6,17-20). Burya mu bantu hari benshi
bafite iki mu gifaransa twita “honnêteté intéllectuelle”. Ni ukuvuga abantu
bashobora kwakira ukuri kabone n’aho kutabashimishije, bitewe n’uko babona
gufite ishingiro. Cyane cyane iyo ukuvuze bamuziho kutagenzwa na tubiri, kuba
intabera nka Yohani. Bene abo iyo wagiye ubategura buhoro, n’ibikomeye
barabyumva kandi ntibakuvebe. Ni ikosa kwiga guhanura agatangirira ku bintu
biremereye. Utangira ahera ku tuntu duto, akabanza akamenyera akanamenyereza
abamwumva. Ngo uwiga guhara ahera ku mwite w’intano ntahera ku w’ibuguma.
Umwanzuro:
ngo ujya gutera uburezi arabwibanza.
Muri iyi
nyandiko nageregeje kwerekana uburyo politiki muri rusange, mu buryo buziguye,
ari umurimo mwiza twese duhamagariwe, twese na padiri arimo. Gusa icyo padiri
abujijwe kikaba kwinjira mu ihiganwa ryo gufata ubutegetsi, keretse abiherewe
uruhusa. Naho politiki yo muri rusange, nk’igikorwa cyose gikorewe mu ruhame
kigamije guha imisusire igihugu n’umuryango, padiri na we iramureba. Ndetse iyo
amaze gufata ifunguro rya mu gitondo, irya roho n’iry’umubiri, ibikorwa byinshi
akorera mu ruhame kugeza izuba rirenze bihuye rwose n’icyo twita politiki
iziguye.
Dore urugero
rutari kure: iyi nyandiko yanjye mu gihe ndimo nyandika iwanjye mu biro nta
wayita igikorwa cya politiki. Ariko umuyobozi wa Kinyamateka umunsi
azayitangaza mu kinyamakuru cye azaba akoze igikorwa cya politiki. Nanjye
umwanditsi, mu kumwemerera kuyitangaza, biyihindura igikorwa cya politiki ku
ruhande rwanjye. Abazayisoma, buri wese iwe mu nzu ayiherekesheje akagwa, nta
gikorwa cya politiki bazaba bakoze. Nyamara uzayifotora akayinaga kuri murandasi (internet) azaba akoze politiki.
Politiki iziguye twese turayikora. Igishimishije ni uko akenshi tuyikora
tutanabizi. Icyo tudakora tutanakwiye gukora, ni ukwinjira mu ruhando
rw’amashyaka no kurwanira ubutegetsi.
Na none nk’uko
nabishishikarije abandi, reka nanjye nikebure. Ibi byose nababwiye si ku
bwanjye, ni ku bw’umuhamagaro w’Uhoraho. Wa wundi utubwira twese abasaserdoti,
nk’abasimbura b’umuhanuzi Ezekiyeli ati: “Mwana w’umuntu, amagambo yose
nkubwira ujye uyakira mu mutima wawe uyatege amatwi yawe yombi, maze usange
abana b’umuryango wanjye uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwirte uti
‘ni ko Nyagasani Imana avuze’” (Ez 2,10-11). Ubutaha, niba Imana
idufashije, tuzarebera hamwe icyo twakwigira ku bahanuzi batubanjirije mu
gusohoza buriya butumwa bugamije guha isura umuryango tubamo, ari byo bita
politiki iziguye.
Mn. Jean HAKOLIMANA
ISCRVIC
Barcelona-Espagne.
Comentaris
Publica un comentari a l'entrada