UBUKUNGU, ITERAMBERE N'IVANJILI


Muri iyi minsi havugwa ko ubukungu bwahungabanye hose ku isi, tubona kenshi ku mateleviziyo, tukumva no ku maradiyo uko abahanga baminuje mu by’ubukungu baganira bungurana ibitekerezo. Akenshi bakoresha imvugo ihanitse n’imibare tutumva tukumva turatakaye. Ariko na none umuntu aribaza ati, niba isi yuzuyeho abo bahanga babyumva kuturusha, kuki ubwo bukungu bwazambye imyaka ikaba ishize ari 8 bwaraburiwe umuti. Muri iyi nyandiko nzinduwe no kwibutsa abo dusangiye ukwemera kwitinyuka, tukamenya ko natwe turi abahanga mu by’ubukungu, kandi ko icyerekezo tugenderaho, uko bwije n’uko bukeye, kigenda kigaragaza ko kirusha ireme byinshi twumvana abahanga. Dukwiye gutinyuka tugafata ijambo mu ruhame rw’abahanga, kuko twaminuje muri Kaminuza y’Ivanjiri, tukigishwa n’abarimu bahambaye ari bo Data, Kristu na Roho Mutagatifu. Simbitewe no kuba intamenya mu by’ubukungu n’iterambere ngo habe hagira unshinja kwamamaza ubujiji (Imana ishimwe mbifitemo impamyabumenyi ihanitse “Maîtrise”). Sinzinduwe kandi no kwerekana ko ibindi byerekezo by’ubukungu nta kamaro, oya. Ahubwo ngamije kwerekana ko aho bigeze ivanjiri ikwiye guhabwa umwanya ukwiye mu bukungu. Kuba ubukungu twarabwubakiye gusa ku bwenge bwa muntu niho haturuka kuba ubu bwarahindutse nka sida. Ni ukuvuga indwara itagira umuti uyivura ngo ikire, ikagira gusa imiti igabanya ubukana ikavura n’ibyuririzi, ariko uburwayi bugakomeza. Reka dutangire tureba ibyerekezo bikomeye byabayeho mu by’ubukungu.

1. Ibyerekezo bibiri bikomeye mu by’ubukungu.

Muri ibi binyejana bitambutse, ibyerekezo by’ubukungu bikomeye twagize ni icya Komunisime n’icya Kapitalisime. Komunisme yaragiraga iti abantu bahurije hamwe imbaraga, bagahuriza hamwe ibikenerwa mu kubaka ubukungu (ubutaka, amamashini, amaboko...) mbese byose bakabihuriza hamwe nta kuvuga ngo iki ni icyanjye, ko ibyo bibaye umusaruro wakwiyongera kandi ugasaranganywa. Kapitalisime yo ishyira imbere ko buri wese yakwita ku bye bwite (propriété privée). Kuko kamere muntu irangwa no kwikunda, buri wese azatezwa imbere no guharanira inyungu ze, maze isi yose ihazamukire. Ikindi ibi byerekezo binyunaniraho, ni uruhare rwa Leta. Ku bakomunisiti, Leta nk’urwego ruhagarariye abaturage ikwiye kugenzura byose, byose bikaba ibyayo mu izina ry’abaturage ihagarariye. Ku bakapitalisiti bo, Leta ikwiye kujya ku ruhande ikareka abantu bagakora, ikabyivangamo gusa igihe habaye impaka no kugongana.

Icyo ibi byerekezo byombi byibeshyaho, ni ukugira muntu ishingiro rya byose. Kwibwira ko mu mutima we no mu bushake bwe harimo ibya ngombwa byafasha kubaka isi nziza. Icyo ivanjili yigisha ni uko ushaka kubaka isi nziza adakwiye  gushakira igisubizo muri muntu gusa, ahubwo akwiye no kureba hanze ya muntu: kurangamira Imana. Gushingira gusa ku bushake bwa muntu ni ukwiyibagiza ko ari umunyantege nke. Umwanditsi w’igitabo cy’Iyimukamisiri yabyigishize mu magambo avuganaguye dusanga mu kiganiro hagati ya Musa na Aroni. Musa yabajije Aroni impamvu umuryango wa Israheli wari mamushutse ukamugusha mu cyaha cyo gucura akamasa ka zahabu no kukita imana. Aroni yaramushubije ati “Abantu urabazi kundusha, kandi ntuyobewe ko umutima wabo udateye impagarike. Umutima wabo urahengamye, kandi uhengamiye ku kibi” (Iy 32,22). Ibi ni ukuri. Koko rero, gushingira icyizere ku bushake bwa muntu tugamije kubaka isi nshya byarananiranye.  Igihe kirageze ngo twemere kurangamira Imana no mu by’ubukungu. Kuyitera umugongo byerekeza kuri ubu bukungu bivugwa ko bwahungabanye. Mu by’ukuri si ubukungu bwahungabanye, ni muntu. Ikibazo duhanganye na cyo si ubukungu bwahungabanye (crise économique/economic crisis). Ikibazo cy’ukuri ni muntu wataye umurongo, wabuze amajyo (human crisis/ crise humaine). Mu kubyerekana ndibanda ku bihugu by’Uburayi ubundi byari bimenyereye kubaho mu mutuzo.n Impamvu ni uko iwacu muri Afurika nta wavuga ko ubukungu bwahungabanye kuko twamye dutyo. Hahungabana ubwari butengamaye, kandi ubwacu buracyataguza.

2. Iyi ibintu byabaye nk’ibindi...Ubukungu buba bwahungabanye.

Inzira ya 17 mu bwiru ari yo i’Ikirogoto yatangiraga igira iti: “Iyo ibintu byabaye nk’ibindi, umwami aba yapfuye”. Ubanza bwari uburyo bwo kugenura ko bitoroshye kubona amagambo yo gusobanuramo urupfu rw’umwami. N’ihungabana ry’ubukungu ni kimwe. Biragoye gusobanura icyo buba bwabaye. Umusaza yumvise babivuga arabaza ati “ariko se ayo mafaranga yagiye he? Ese yarahiye? Ese yaranyagiwe, cyangwa yaragurutse? Ntitumuseke kuko bitoroshye kubisobanura ku buryo buri wese abyumva. Aho bogoraniye ni hahandi navuze. Imvugo ko ngo ubukungu bwahungabanye itera urujijo kuko uwakwibeshya yagirango ni bwo bufite ikibazo. Si byo. Uwahungabanye ni muntu. Muntu ni we wahungabanye hanyuma ihungabana rye rikagaragarira mu byo atunze, mu bukungu n’ubucuruzi. Ihungabana rya muntu ryo riroroshye kurisobanura. Dore ingingo enye zisobanura imyitwarire mibi ya muntu izambya ubukungu.

2.1. Muntu arwaye indwara yo kwikubira no kudahaga imutera kurangamira indonke atitaye ku ngaruka zindi.

Ingaruka y’ibi ii uko ubukungu, n’ubwo budahwema kwiyongera ku isi (no muri iki gihe bivugwa ko bwahungabanye bwiyongera buri munsi), uko bwije n’uko bukeye burushaho kwikubirwa na bake. Reka dutange urugero rw’igihugu gituwe n’abantu icumi, buri wese atunze indogobe akoresha mu murima we, buri ndogobe ikaba igura amafaranga ijana. Umunsi umwe hadutse umuntu uvuga ko ashaka indogobe zo kugura kandi buri yose ayitangaho amafaranga igihumbi. Uwa mbere yarayigurishije n’abandi bati twatanzwe, buhoro buhoro bakanguka indogobe zoze yaziguze. Mu mafaranga, bari bungutse cyane, kuko indogobe igura ijana kuyigurisha igihumbi ni umunsi mukuru. Gusa ihinga rigeze, basanze nta n’umwe usigaranye indogobe. Nyiri ukuzigura ababwira ko ashobora kuzibagurisha ibihumbi icumi imwe imwe. Ibi ni byo bita “spéculation” cyangwa gucuruza amanyanga. Babuze uko babigenza, bajya kuguza mu bihugu by’abaturanyi ngo bagure za ndogobe. Basubiranye indogobe zabo ariko basigarana umwenda ugera mu ijosi. Ubwo “crisis” iba iratangiye. Bya bihugu bagujijemo na byo byaje guhura n’ikibazo, kuko batabyishyuriye ku gihe, na byo bijya kuguza ahandi maze ya ndwara y’umwenda ihinduka gikwira ku isi hose.

Iki ni ikigereranyo nifashishije ngo ngerageze gusobanura ku buryo bworoheye bose ahakomoka iyi “crise économique”. Ubukungu burarushaho kwigarurirwa n’abantu bake. Bagura ibyo dutunze kuri make, bagategereza, twabikenera bakabitugurisha ku murengera utagira aho uhuriye n’igiciro cyabyo cy’ukuri. Bidusaba kwigwatiriza tukajya mu myenda, kandi igiciro tubitanzeho, twe umunsi tuzakenera kubigurisha, nta n’uzaduha icya kabiri. Tujye mu ngero zumvikana. Mu gihugu cya Espagne, muri za 1995, inzu y’ibyumba bitanu yaguraga amafaranga ibihumbi 50 by’ama EURO. Nyuma y’imyaka 10 gusa, yari igeze ku bihumbi 500. Nyamara igiciro cyayo cy’ukuri ntikirenze ibihumbi 70. Igiciro cyazo cyagiye cyiyongera mu nzira imwe na kiriya cy’indogobe. Aba nyuma baguze aya mazu ku bihumbi 500, ubu barimyiza imoso. Ugerageje kuyigurisha ubu abura n’uwamuha ibihumbi 200. Ngiyi ingaruka ya “spéculation” kuko ituma ibintu bigira agaciro bidakwiye. Igiciro kigenda kizamuka muri uru ruhererekane, ariko umuguzi wa nyuma, uwo bizahiraho, akazabura intama n’ibyuma.

2.2. Indwara ya kabiri: ubucuruzi butubakiye ku gaciro k’ibicuruzwa ahubwo bushingiye ku cyizere cyo kubibyaza inyungu z’umurengera zihabanye kure n’agaciro kabyo k’ukuri.

Aha ni ho hubakiye ubucuruzi abantu bakunze kumva bwitwa “Bourse de valeurs”. Mu kinyarwanda tubyita Amasoko y’imigabane. Ni ubucuruzi benshi bungukiramo mu ruhererekane, uwa nyuma akabura intama n’ibyuma. Kuko nyine hadashingirwa ku gaciro k’ikintu ahubwo hakitabwa ku cyizere gitanga cyo kubyara inyungu, igiciro cy’icyo gicuruzwa kizamuka mu kanya gato, ariko na none kigashobora guhanantuka mu isogonda. Reka ngerageze kubyumvikanisha mu rugero rwumvwa na bose. Tuvuge ko ndi umucuruzi, nkitegereza izi ntambara zibera muri Kongo, nkabona ko zizabyara impunzi nyinshi. Ngashinga Sosiyete yo kugura no guhunika ibiribwa nteganya ko HCR izabikenera mu minsi iri imbere. Sosiyete yanjye nkayicamo imigabane 1000 buri wese ugura 5000 FRW, ubundi nkayishyira ku isoko ry’imigabane (Bourse). Iyo nshoboye kugira abo numvisha ko wa mushinga wanjye ufite icyerekezo, ya migabane barayigura njye nkaba nkuyemo ayanjye rugikubita. Mu by’ukuri icyo baba baguze ni icyizere cy’uko wa mushinga wanjye uzabyara inyungu zihanitse. Baragenda na bo bakumvisha abandi agaciro k’iyo mari, maze ya migabane yaguzwe bitanu bo bakayicuruza ku bihumbi icumi. Uwuguze na we ashoboka kubona uwumugurira ku bihumbi 20, bityo bityo.

Reka rero umunsi umwe habe impamvu utunguranye ituma imitwe yarwanaga yemera gushyikirana no guhagarika imirwano. Cya cyizere cyo kuzagira impunzi myinshi HCR igakenera kuzigaburira gitangira kuyoyoka. Uzi ubwenge, atangira gukuramo ake karenge. Uwaguze umugabane ku bihumbi 20 awugurisha rugikubita. Iyo abona bikomeye, awutanga ku bihumbi 15. Bishobora no kumukomerana akawutanga kuri bitanu gusa. Tuvuge ko yari yarafashe inguzanyo muri Banki, ubwo rero ntazashobora kwishyura. Banki na yo irahahombeye, abakiriya bayo batangiye kubura amafaranga. Icya mbere izakora ni uguhagarika kuguriza abikorera ku giti cyabo. Nibatabona igishoro bazatangira kugabanya abakozi, abashomeri biyongere. Nibiba uwari ufite akabari cyangwa resitora azabona abakiriya be bagabanuka nawe ahine. Wa muhinzi wamugemuriraga ibitoki cyangwa umworozi wamuzaniraga akaboga ka mushikaki bizamugeraho gutyo gutyo bibe bibyaye uruherekane rw’ibibazo. Ngicyo icyitwa “crise économique”.

Dufite ikibazo gikomeye kuko agaciro k’ibicuruzwa ku masoko y’imigabane kaba nta shingiro ntayega gafite. Iyo hahindutse akantu gato, ikintu cyabarirwaga amamiliyoni gisigara nta n’ugishakira ubuntu. Mu yandi magambo, ku Masoko y’imigabane ntihacuruzwa ibintu kubera agaciro bifite, akenshi hacuruzwa ibintu kubera icyizere bitanga cyo kubyara inyungu z’umurengera. Akantu gato rero gashobora kubihindura byose cya kintu mu masaha make kigatakaza nka 80 ku ijana by’agaciro cyabarirwaga. Abagishoyemo amafaranga bizeye kunguka bagasubira ku isuka. Ibi biteye inkeke iyo usanze hafi 50% by’ubukungu mu bihugu byateye imbere buri kuri aya Masoko y’Imigabane (Bourse).

Iyi ndwara ifite aho ihuriye n’iya mbere. Hashize imyaka 27 hinjijwe ibihugu bishya mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Espanye, Ubugereki, Ubutaliyani, Portugal). Mu kubifasha kuzamuka, Uburayi bwabimennyemo amafaranga yo kubiteza imbere ngo bifate ibindi bihugu bituranyi. Kimwe mu byibanzweho ni ukubaka ibikorwa remezo: imihanda, amateme, za gariyamoshi n’ibindi. Ikindi cyashyizwemo ingufu ni ukubaka amazu. Nk’uko nerekanye uburyo igiciro cy’amazu cyazamutse bikabije mu gihe gito, byatwewe n’ubu bucuruzi bw’imigabane. Amabanki n’andi masosiyete yashoyemo amafaranga menshi kuko byatangaga icyizere cyo kubyara inyungu zirenze. Igihe rero cyarageze cya cyizere kiraza amasinde. Wahera aha ukumva n’impamvu iyi crise yibanze muri Espanye, Ubugereki, Ubutaliyani na Portugal. Amabanki menshi n’andi masosiyete bari baraguze amazu ku giciro gihanitse bizeye kuzayagurisha umurengera. Bwarakeye basanga inzu bari bizeye kuzavanamo nk’ibihumbi 500 babuze n’ubaha ibihumbi ijana kuko agaciro kayo k’ukuri katageze aho.

Nguko uko amabanki yakangutse ari mu rwobo. Leta na zo, mu kugerageza gusama ibimeneka, ziyemeje kuyashoramo amafaranga yazo ngo adashwanyuka. Gusa uburyo byakozwe byateye indwara ya gatatu ari yo y’umwenda w’ibihugu (dette publique). Mu by’ukuri hari harwaye amabanki. Bahitamo kuyavura uburwayi babwomeka kuri za Leta, ni ukuvuga abaturage. Ni nk’uko waba ufite abana babiri, umwe arwaye impyiko n’umutima undi ari muzima. Ugafata ingineo za wa wundi muzima ukazitera mu murwayi akijajara uwari muzima agasigara abayeho ku marenga.

2.3. Indwara y’umwenda w’ibihugu (dette publique).

Mu kugerageza gutabara amabanki yari mu ihurizo ry’ubucuruzi yishoyemo kubera icyizere cy’inyungu cyaje kuraza amasinde, Ubumwe bw’Uburayi bwiyemeje kuyamenamo amafaranga yo kuziba icyuho. Ariko kuko batinyaga ko amabanki atazashobora kwishyura, amafaranga yahawe ibihugu na byo bikayaha amabanki ariko akabarwa nk’umwenda w’igihugu. Aha rero na ho habereye undi mukino utangaje. Reka dufate ko nk’amabanki yo muri Espagne yahawe iyo nguzanyo azishyura ku nyungu za 5%. Igitangaje rero, ni uko iyo ubu Leta ya Espanye igiye gushaka amafaranga ku masoko, ya mabanki ahindukira akayiguriza riko yo ikazayishyura ku nyungu za 12%. Reka tubyumve. Leta yagurije banki amafaranga ihawe n’Ubumwe bw’Uburayi ku nyungu ya 5%. Igahindukira yakenera amafaranga ya banki yagurijwe ikayiguriza ariko yo ikayungukaho 12%. Ni ukuvuga ko abanyamabanki baba babonye inyungu ya 7 % batavunikiye. Ingaruka ni uko ubu ibihugu imyenda ibigeze mu ijosi, ba nyiri amabanki bo baririmba Magnificat, kandi nyamara ari ibyo bihugu byabahaye inguzanyo.

Umwanzuro wafashwe mu gukemura icyo kibazo na wo ni agahomamunwa. Aho bigaragariye ko ibihugu nk’Ubugereki bitagishoboye kwishyura. Hafashwe umwanzuro wo kubyongera izindi nguzanyo ariko noneho ku nyungu yisumbuye. Ibi ni byo bita la prime de risque. Ni ukuvuga ngo uko ubushobozi bwawe bwo kwishyura bugenda burushaho kuba buke, birushaho kukugora kubona abakuguriza, banabikora bakaguca inyungu nyinshi. Aha rero ni ho ubwenge bwa muntu buyobera. Nta kuntu wabwira umuntu ngo wananiwe kwishyura imyanda yawe ku nyungu za 12%, none ngiye kukongera undi mwenda uzishyura ku nyungu za 19%. Ntibisaba ubwenge ngo umuntu abone ko iri hurizo rigoye. Ikizima cyari kuba yubile bagaharirwa umwenda wabo bagatangira kuri zero. Gusa abafata ibyemezo muri urwo rwego ntibasomye Ivugururamategeko. Ikigoy kurushano ni uko abo bafata ibyemezo ari abantu batazwi, bigoye kumenya uwabatumye n’uwo bakorera. Ngiyo indwara ya kane.

2.4. Indwara ya demokarasi.

Uburayi ni umugabane wiyubatse ushimangira ubuyobozi bushingiye mu baturage, abafata ibyemezo bakaba bafite uburyo bahagarariye abandi. Icyagaragaye muri ibi by’ubukungu bwifashe nabi, ni uko abafata ibyemezo batazwi nta n’uwo bahagarariye (n’ont pas de légitimité populaire). Ibyo bigira ingaruka kuko inyungu zindi bahagarariye zitari abaturage zisobanura ibyemezo bigenda bifatwa. Mu Burayi, inzego zihagarariye abaturage ni za goverinoma n’inteko zishinga amategeko ku rwego rw’ibihugu. Ku rwego rw’Ubumwe bw’Uburayi, na ho hari Inteko yatowe n’amategeko hakaba n’icyo bita Komisiyo ari nka yo guverinoma. Igitangaje rero, aba bose ntaho bagaragara mu byemezo bifatwa. Dore ahubwo abaza imbere: Banki y’u Burayi; Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI); Ibigo bisesengura ubukungu (Agences de Qualifications). Aba bose nta muturage bahagarariye. Ni ibigo byikorera ubucuruzi.

Igiteye impungenge ariko, ni uko bimwe muri ibyo bigo bifite uruhare rutaziguye muri aka kaga. Reka dutange urugero rwa banki nyamerika Goldman and Sachs n’uruhare rwayo mu ihungabana ry’ubukungu bw’Ubugereki. Mu nyaka ya za 2005, Ubugereki bwagize ikibazo cy’uko umwenda wabwo wari utangiye gukabya. Iyi banki yabafashije guhisha icyo kibazo, ikemeza ko bafitemo amakonti yuzuyemo amafaranga. Byatumye Ubugereki bukomeza kuronka inguzanyo, aho bikubitiye biza kumenyekana ko bafite umwenda ukubye gatatu uwo bakekerwaga. Muri ubu buriganya kandi iyi banki yahawe amafaranga atari make ngo ibeshye. Yakoze n’ibindi byinshi by’urukozasoni ntabonera umwanya hano. Igitangaje gusa, ubwo ikibazo cy’ubukungu cyari gitangiye kuba agatereranzamba mu Burayi, guverinoma zo mu Bugereki no mu Butaliyani zaregujwe, ndetse hahinduka n’ubuyobozi bwa Banki y’Uburayi. Abagabo batatu bashyizwe muri iyo myanya ni abahoze ari abakozi bakuru ba ya banki Goldman and Sachs muri cya gihe cya bwa buriganya. Abo ni Mario Draghi uyobora Banki y’Uburayi; Mario Monti wagizwe Ministri w’Intebe w’Ubutaliyani na Lucas Papademos wayoboraga Ubugereki. Ibi byashushe no gusaba ba rutwitsi kuza kuzimya umuriro. Ikibigaragaza, amatora yongeye kuba, aba baministri b’intebe bombi nta n’umwe wagejeje kuri 10% by’amajwi y’abaturage. Ugikomeza ni Mario Draghi kuko we adatorwa.

Ubu igihangayikishije abanyaburayi kuruta byose (cyangwa se icyakagombye kubahangayikisha) ni uko ibya demokarasi baririmba isigaye mu magambo gusa. Iyo bigeze ahakomeye, ijambo rivuzwe n’umukozi wo mu biro bya Agence de Qualification (batazi uwamutumye), rirusha kure uburemere iruvuzwe na Perezida wa Repubulika ubwabo bitoreye.

Umwanzuro.

Ikibazo gikomereye isi mu by’ubukungu ni uko twabwubakiye ku bwenge gusa. Nyara rero, uzi ubwenge gusa burya nta n’ubwenge aba azi. Kuba isi ihagaze uko ihagaze ni ingaruka y’uko iyobowe n’abantu bazi ubwenge gusa. Uko ihagaze cyakora biteye agahinda. Abemera dukwiye guhaguruka, tukibutsa ko ubwenge bwa muntu bwonyine budahagije Umutima wa muntu ntufite impagarike. Urahengamye kandi uhengamiye ku kibi. Dukwiye kwibutsa ko hari Undi twavomaho inama, gushyira mu gaciro, koroherana, guharirana no kunga ubumwe. Niba isi tuyihariye abazi ubwenge gusa ni uko baminuje, izahora muri crise. Dore ubukungu bumaze imyaka mbare na mbariro ngo bwarahungabanye, nyamara za kaminuza ntizihwema gusohora abahanga. Ubutaha, niba Imana iduhaye umugisha, tuzarebera hamwe icyo ukwemera kwadufasha mu kumva no kuyobora ubu bukungu bwananiye abahanga. Tuzagerageza kurenga ubwenge turangamire Imana, kuko uzi ubwenge gusa burya nta n’ubwenge aba azi.


Comentaris

  1. Wahora ni iki abanyabwenge ko batumaze. Ufite akanya washakisha kuri internet "Illuminati ni iki?" Ibisobanuro byose ku bukungu bumeze nabi wabisangamo.

    ResponElimina

Publica un comentari a l'entrada

Entrades populars d'aquest blog

LA THEOLOGIE POLITIQUE DE THOMAS HOBBES DANS LE LEVIATHAN

EL SALM 22 AMB LA TEOLOGIA DE LES LAMENTACIONS DEL PROFETA JEREMIES

EL SERMÒ DE LA MUNTANYA, EL CINQUÈ ANTÍTESI (Mt 5,38-42).