UBUKUNGU, ITERAMBERE N'IVANJILI
Muri iyi minsi havugwa ko ubukungu bwahungabanye hose ku isi, tubona kenshi ku mateleviziyo, tukumva no ku maradiyo uko abahanga baminuje mu by’ubukungu baganira bungurana ibitekerezo. Akenshi bakoresha imvugo ihanitse n’imibare tutumva tukumva turatakaye. Ariko na none umuntu aribaza ati, niba isi yuzuyeho abo bahanga babyumva kuturusha, kuki ubwo bukungu bwazambye imyaka ikaba ishize ari 8 bwaraburiwe umuti. Muri iyi nyandiko nzinduwe no kwibutsa abo dusangiye ukwemera kwitinyuka, tukamenya ko natwe turi abahanga mu by’ubukungu, kandi ko icyerekezo tugenderaho, uko bwije n’uko bukeye, kigenda kigaragaza ko kirusha ireme byinshi twumvana abahanga. Dukwiye gutinyuka tugafata ijambo mu ruhame rw’abahanga, kuko twaminuje muri Kaminuza y’Ivanjiri, tukigishwa n’abarimu bahambaye ari bo Data, Kristu na Roho Mutagatifu. Simbitewe no kuba intamenya mu by’ubukungu n’iterambere ngo habe hagira unshinja kwamamaza ubujiji (Imana ishimwe mbifitemo impamyabumenyi ihanitse “Maîtrise”). Sinzinduwe...