UBUKUNGU N’IVANJILI MU RUGAMBA RWO KUBAKA ISI NSHYA.

Ubushize twaganiriye ku mikorere y’ubukungu bwacu n’inenge zibwugarije, zituruka ku myubakire yabwo ishyira imbere agaciro k’ibintu naho ubuntu n’ubumuntu bigahera hanze. Twasezeranye kuzafatanya kureba uburyo ukwemera kwacu n’ivanjili twayobotse byatubera urumuri muri iyi manga icuze umwijima. Ngo aho imfura zisezeraniye ihatanze indi irahaborera. Reka dusase dusangire, tujye inama nk’abajyana.

1. Byose byubakiye ku myumvire ya muntu.

Tukiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, twagize umuyobozi (simuvuze nzamuvumba) twari twarahimbye “l’esprit qui est derrière”.  Aho twabikomoye, ni uko yakundaga kutubwira ati “ibyo mukora byose ikiba kinshishikaje mpora nibazac’est l’esprit qui est derrière”. Ucishirije wavuga ngo “ikibazo si ibyo mukora, ahubwo ni  imyumvire iba ibiri inyuma”. Ntiyari kure y’ukuri. Igikomeye mu bantu si ibyo bakora, ahubwo ni imyumvire ibibatera. Ni yo mpamvu n’ubukirisitu bugamije kurema mbere na mbere umutima n’imyumvire, mbere yo kubyara ibikorwa. Kugira ngo rero twumve icyerekezo ivanjili iha ubukungu, birakwiye kubanza kwibutsa uko ivanjili yumva muntu (anthropologie biblique).

1.1. Turi umuryango.

Kenshi dukunze kubisoma mu Byanditswe Bitagatifu, ndetse tukabigarukaho mu isengesho, ko turi umuryango. Uhereye mu Isezerano rya Kera, Imana yatoye umuryango, bitabujije ko yagendanye by’umwihariko na buri wese mu bawugize. No mu Isezerano Rishya, twemera ko Kristu yacunguye Kiliziya ye, ari wo muryango mushya, bitavanaho ko aduhamagara buri wese mu izina rye. Ingaruka y’ibi ni uko imyumvire ya gikirisitu iteka ireba muntu mu muryango arimo. Ni na yo mpamvu uwemera yemera mu muryango. Mu kwemera nta wikorera ku giti cye. Ibi bitandukanye n’imyumvire yiganje ubu ahatari hake, yubakiye gusa ngo ku burenganzira bwa muntu. Mu myumvire ya gikirisitu, uburenganzira bwa muntu ni bwiza, nyamara ntibushoboka hirengagijwe uburenganzira bw’umuryango. Twe ntiduharanira gusa uburenganzira bwa muntu, duharanira n’uburenganzira bw’umuryango duhuriyemo. Ni ukuvuga ko icyaza giteza muntu (umwe cyangwa bamwe) imbere ku giti cye, ariko gisenya umuryango, cyaba kiri mu ntambuko itari iy’ukwemera. Ibi rero bigira ingaruka nyinshi mu byo dukora.

Tugiye mu ingero zifatika, aha ni hamwe mu ho abemera dushingira twamagana ibikorwa bimwe na bimwe nko gukuramo inda, kugira uburaya umwuga,  kwiyahura ku barwayi cyangwa kubasonga (ibi mu gifaransa bita euthanasie), gushakana kw’abahuje ibitsina n’ibindi. Mu bihugu byitwa ko byateye imbere (habaho n’iterambere mu mafuti), uhabona amashyirahamwe abirwanira ishyaka amaramaje. Ingingo bashingiraho ngo ni uko umuntu afite burenganzira busesuye ku mubiri we, akaba yawukoresha icyo ashatse. Urabona ko bo icyo baba bashyize imbere ari inyungu z’umuntu ku giti cye. Mu kubirwanya twe abemera dushingira ku mpamvu nyinshi. Imwe muri zo ni uko ikibazo tutakirebera ku muntu gusa, dukwiye no kukireba ku rwego rw’umuryango. Kugira ngo tubyumve, nitwibaze uko byagendekera umuryango wa muntu, abasore bose baramutse biyemeje gushakana n’abandi basore, inkumi na zo bikaba uko. Umuryango wazima. Dufate urundi rugero kuri ibi byo gusonga abarwayi ngo barembye (euthanasie). Ese tubihaye umugisha, amaherezo twazamenya tugarukira he, ko hari n’abo ibicurane bigeza ku wa sintashye! Nabo twabasonga? Kuremba k’umurwayi bihera he bikagarukira he? Igipimo ni ikihe? Urabona ko ibibazo ari urusobe. Gusa abemera ntabwo iyi myumvire tuyirwanya gusa ku ngaruka igira ku muryango, no ku bantu ku giti cyabo hari aho iba idahura. Ikibigaragaza ni uko abayirwanira ishyaka na bo hari aho bagera bakaguna. Nk’abaharanira ko ngo uburaya ari umwuga nk’iyindi, ntawe turabona yabuhitiyemo umwana we mu kumwubakira ejo hazaza. Abaharanira ngo agaciro n’ibyiza byo kwiyahura, uwabasaba gutanga urugero mu bikorwa ni bwo bamenya “agaciro” kabyo k’ukuri. Abaharanira gukuramo inda, bava mu myigaragambyo bakanyura gusura ababyeyi. Ntawe turabona yabandikiye ibaruwa abagayira ko inda yamubyaye batayikuyemo. Ahubwo ahora abatumira ku isabukuru y’amavuko ye. Abarwanira ishyaka ibyo gukuramo amada biyibagiza ko iyo inda yababyaye iza gukurwamo, ubu batari kuba bahari bavuga ibyo bavuga. Ingero ni nyinshi.

Kwiyumva nk’umuryango ndetse biduha ubushobozi abandi badafite: kuvugira abanyamuryango badahari n’abataraza. Dufate urugero. Iyaba abana bakiri mu nda za ba nyina bashoboraga kwivugira, abarwanira ibyo gukuramo inda hari ibyo batatinyuka kuvuga mu ruhame. Twebwe rero mu kwemera, nk’umuryango, turemarara tukavugira n’abo bataravuka, kuko nyine tuba tuvugira umuryango umwe duhuriyeho mu bisekuruza bigenda bisimburana. Gusa na none umuganda wacu ntukwiye kugarukira ku buvugizi. Dukwiye no kuba hafi ya bariya babyeyi bahitamo gukuramo inda kuko babuze ukundi babigenza, kuko babona uwo batwite nta mizero y’ejo bazashobora kumuha. Dukwiye guhaguruka nk’umuryango tuti turahari, tuzafatanya. Tutabikoze, twaba tubaye nka wa wundi urima ibisinde akabikorera abandi.

1.2. Twaremwe mu ishusho y’Imana.

Mu buzima habaho byinshi bitoroshye gufutura neza icyo bishatse kuvuga, nyamara bikoroha kubona icyo bimaze. N’ibi byo kuremwa mu ishusho y’Imana ni uko. Sinirengagije ingingo zibisobanura mu kwemera kwa Kiliziya, ariko reka mpumurize uwaba yumva atabisobanukiwe neza ko nta mpamvu yo guhangayika. Cyakoze atumvise akamaro kabyo bwo byaba biteye ingononwa. Ingaruka yo kumva ko twaremwe mu ishusho y’Imana ni uko tuyigira indorerwamo. Bituma duhora duharanira kujya mbere no kugororoka, kuko iteka twibona nk’abari unyuma kure y’aho twakagombye kuba turi.

Muri iyi minsi rero hadutse ubuhanga ko ngo abantu dukomoka ku nyamaswa. Umugani wa wa mwarimu wo mu Nyakibanda navuze, ikibazo si ubu bushakashatsi, ahubwo ni imyumvire bugenda buturemamo. Mfite impungenge ko uko bigenda biducengera, tuzakanguka koko dusigaye twitwara nk’abo “bakurambere” wacu. Niba bitaranatangiye. Ngo umwana yabajije nyina aho abantu bakomoka, nyina amusubiza ko baremwe n’Imana. Bwarakeye icyo kibazo akibaza na se, uyu we amusubiza ko bakomoka ku nguge. Umwana yasubiye inyuma ajya kubaza nyina uvuga ukuri muri bo bombi. N’ubwitonzi bwinshi, nyina yaramubwiye ati “ari njye, ari na so, twembi nta wakubeshye, gusa buri wese yakubwiye ibijyanye n’umuryango we!”.

Ibi hari uwabyita gutebya, nyamara ibikorwa ahatari hake bitera kwishisha. Ubu mu bihugu byateye imbere uhasanga uruhuri rw’amashyirahamwe arwanira uburenganzira bw’inyamanswa: aharanira ubw’ifundi, imbeba, imbwa, imitubu, ibikona...mbese ni ibicika. Nyamara amashyirahamwe arwanira uburenganzira bw’abakene, indushyi, imfungwa, indembe, abimukira... yo abarirwa ku ntoki. Iyo uvuze uti nanjye ndarwanira uburenganzira bw’abana bakiri mu nda za ba nyina (urwanya gukuramo inda), ba bandi barwanira ubw’inyamanswa bakuka inabi, bakaguhamya igicumuro, bakakumvisha ko imyumvire yawe ikiri inyuma, ko uri “conservateur” bo bakaba “progressistes”. Ni ukuvuga ko utsimbaraye ku bya kera bo bakaba bashaka iterambere. Ngiyo ingaruka “nziza” yo kumva ko dukomoka ku nyamaswa. Kuva aho tumenyeye iyo “nkuru nziza” ntitukirwambaye. Ngo n’uwakwihekura we nta kibazo, apfa gusa kudatunga urutoki umwe muri abo “benewacu” bashyashya twavumbuye. Iyo witegereje agaciro gahabwa inyamanswa hamwe na hamwe, ukareba n’ingorwa zikwiriye hose kandi zabuze kivurira, wibaza iyo tugana ugashoberwa.

Mu by’ukuri, sinzinduwe no kurwanya ubushakashatsi n’imyanzuro bugeraho kuko ifite akamaro kanini, ariko hakenewe ubushishozi ngo tutabitwara intambike. Ukwemera kwigisha ko dukomoka ku Mana. Uko twageze aha turi, Imana yabinyujije mu nzira nyinshi tutazi, harimo wenda na ziriya zivugwa n’abashakashatsi. Ariko nyuma yaratwiyeretse ngo tumenye icyo dutandukaniyeho n’izo nyamaswa “yadukuyemo”, kuko dufite umuhamagaro n’ubutorwe byisumbuye. Iyo abantu bashyira imbere ko ngo turi inyamaswa nk’izindi, hari icyo birengangiza: kuki izo nguge dukomokaho zakomeje zikaba inguge twe tukajya mbere tukaba abantu? Iyo Imana iba yarashimye ko dukomeza kuba inyamaswa mu zindi, ntiba yaraduteje iyo ntambwe. Ngicyo icyo ukwemera gushimangira iyo kutwibutsa ko turi abana b’Imana. Mperutse kubijyaho impaka n’umwarimu w’umuhakanyi twigishanya kuri Kaminuza. We yagayaga ko ngo ukwemera kwacu kutajyanye n’ibihe n’imyanzuro y’ubushakashatsi. Namusubije mu rwenya ko ibyo tutabipfa, ko yakubaha uburenganzira bwacu bwo kwibona nk’abana b’Imana, natwe tukubaha uburenganzira bwe bwo kwibona nk’umwana w’inguge. Twarasetse impaka zishirira aho.

Kwiyumva nk’abaremwe mu ishusho y’Imana bidufasha kumva ishingiro ry’agaciro kacu. Ikitugira abantu si ibyo dutunze, ni igipimo cy’ubuntu twifitemo. Ubushobozi n’ubushake bwo gutunga, kurunda, gucuranwa byaba na ngombwa tugacagagurana, bidusanisha n’inyamanswa. Ndetse kuri iki hari ago bigera zikaturusha. Ni nde wakwigereranya n’intare mu rugamba rwo kurwanira ibimutunga? Kwiyumva nk’abana b’Imana bidufasha kumva ahubakiye agaciro kacu: ubumuntu. N’ubwo ibidutunga na byo ari ingenzi, ariko ntibikwiye ko twiyambura ubuntu n’ubumuntu mu kubishaka, ngo tubishake kinyamanswa.

1.3. Muntu ni umunyabyaha.

Kuba turi abana b’Imana hari aho bihuriye no kuba turi abanyabyaha. Ubundi umwambari w’umwana agenda nka se. Tuzi rero ko turi abanyabyaha kuko tubona ingendo yacu ikiri kure y’iya Data. Ibi ntibidutera igishyika cyangwa ngo bitubuze amahoro, ahubwo bidukangurira gukomeza urugendo, tugana icyo twahamagariwe, ari cyo gusa n’Imana. Ingaruka y’ibi ni uko muntu tudashobora kumugira igipimo ngenderwaho: imyumvire yacu, imigenzereze yacu, tuzi ko bikiri mu nzira yo kwiyubaka. Ni yo mpamvu iyo dushaka icyitegererezo cy’ukuri, twegura umutwe tukarangamira Data. Tuzi ko hari byinshi mu mikorere yacu, iyo ubirebesheje amaso ya muntu, usanga ari nta makemwa, nyamara wabirebera mu Mana (mu ijambo ryayo), ugasanga bikeneye icyuzuzo n’umweyo. Nk’uko twabiganiye ubushize, kimwe mu byamunze ubukungu bwacu ni uko bwubakiye gusa ku myumvire ya muntu: inyota idakama yo gutunga ibya Mirenge, amayeri yo kugwiza utitaye ku bandi, ubushobozi bwo kwita agatangaza ibitagira agaciro, n’ibindi.

2. Ubukungu mu myumvire y’Imana ari yo Ivanjili.

Ibi tumaze kuvuga biradufasha kumva ishusho y’ubukungu bujyanye n’ivanjili. Ubukungu buzima busaba ko umunzani (équilibre) muri ibi bintu bitatu udahengama. Bisaba gushyira ku munzani inyungu z’umuntu n’iz’umuryango. Kugeza ubu inyungu z’abantu ku giti cyabo ni zo zahawe intebe. Ntibitangaje rero ko umuryango w’abantu muri rusange ahenshi ubayeho mu bukene. Icya kabiri ni umunzani hagati y’ubutunzi n’ubumuntu. Gutunga ni byiza, ariko tuzarimbuka niba ubutunzi dukomeje kubushaka nk’inyamaswa. Inyamanswa ikiyishishikaza ni ugushiha icyo ikeneye, ibindi ntiba ibyitayeho. Muntu we akwiye kumenya ko hari abandi basangiye gupfa no gukira. Icya gatatu ni uko muntu adakwiye kwibagirwa ko ari umunyabyaha. Mu myumvire ashyize imbere, hari byinshi bitagororotse. Inzira ze zose abona zinoze, nyamara haba harimo nyinshi zigana ku rupfu. Ni yo mpamvu akwiye kwemera gucyahwa n’ijambo ry’Imana, rikamubera urumuri muri uru rugendo.

2.1. Umunzani hagati y’inyungu za muntu n’iz’umuryango.

Biriya bintu bitatu byubatse imyumvire ya muntu mu kwemera, bigira ingaruka zikomeye ku myumvire y’ubukungu. Icya mbere ni uko ubukungu nyabwo bukwiye gushyira ku munzani imibereho myiza ya muntu n’iy’umuryango akomokamo. Iyo harebwe gusa uruhande rumwe, biratinda ariko amaherezo bikazagaragara ko bwa bukungu bwari bwubatse impengeke. Reka dutange urugero. Ibihugu byateye imbere byiyubatse ku gitekerezo cy’uko gusaranganya no gusangira byungukira bose, aboro n’abatunzi. Mbere yaho, wasangaga ubukungu buzingiye hagati y’imiryango mike y’ibikomangoma. Kimwe mu byo Ivanjili yahinduye mu Burayi aho yabanje, ni wa munzani hagati y’inyungu za muntu n’iz’umuryango. Abakungu baje kumva ko iyo basaranganyije byongera umutekano wabo, bikongera ubushobozi bwa ba bakene babakikije ari na bo baguzi b’ibicuruzwa byabo, ba bakire bakaba barahungukiye mu nzira ziziguye. Ni bwo hadutse ibi byo gutanga imisoro myinshi ngo Leta iyishore mu kuzamura imibereho y’abakiri inyuma, kandi abayitanga bakabikorana ibyishimo n’umurava, kuko bazi inyungu na bo bibafitiye. Nyuma ariko iyi ntambwe yaje gutsikira.

Uko ibihugu bikize byagiye bita ukwemera, ni na ko imyumvire y’ibintu yagiye ihinduka, harimo n’iy’ubukungu. Mbere ho gato ko hatangira iyi “crise”, hadutse ikintu kitwa Ikomatanyabukungu (Globalisation). Iki cyubakiye ku myumvire ko ngo imipaka yose ikwiye kuvaho. N’ubwo mu mazina kivugitse neza, ariko gihishe inyota itari nkirisitu. Byagaragariye mu bikorwa. Umunyemari wo mu Burayi aricara akabona inyungu akura mu ruganda rwe ruri i Burayi izikuba kabiri narwimura akarujyana mu Bushinwa. Aba abara ko umukozi wamutwaraga nk’ama Euro 2000 ku kwezi, mu Bushinwa azajya amutwara ama Euro 100. Bugacya uruganda rwimutse. Nta gutekereza ku miryango ibihumbi y’abari abakozi be. Urabona ko aba arebye inyungu ze, ariko akirengagiza iz’umuryango. Gusa ngo nta wihuta nk’uwayobye. Byarazurungutanye none ubu byabaye ihurizo. Bya bicuruzwa birakorerwa iyo gihera, byagera i Burayi bigasanga abantu barakennye kubera kutagira akazi, n’ubundi wa munyemari wari wizeye inyungu z’umurengera agahomba. Ingaruka y’ukuri ni uko wa munyemari wimuye uruganda yakenesheje umuryango akomokamo, nyamara na za nyungu yari yizeye ntazibone, ugasanga habaye igihombo ku mpande zombi.

Dufate urugero rwa kabiri. Hashize imyaka mbare na mbariro abantu b’umutima mwiza bateza ubwega ko ibihugu bikize bisahura umutungo w’ibikennye mu nzira nyinshi, iziziguye n’izitaziguye. Kuko ubukene buturuka kuri iyi migenzereze bwabaga buri kure (Afurika n’ahandi), mu bihugu bikize nta wabyibazagaho. Ubu rero si ko biri. Abakene b’isi yose bahisemo gushyira ubuzima bwabo mu mage bahungira i Burayi n’ahandi bizeye imibereho. Tubyumva kenshi iyo hari abarohamye mu nkengero z’Ubutaliyani na Espanye. Ubu ni ikibazo kitoroheye ibihugu bikize, kuko uretse ko na byo ubu ubukungu bwabyo bucumbagira n’abashomeri batabarika, ubushobozi bwabyo bwo kwakira abimukira bufite aho bugarukira. Babanje kwibeshya ko ngo bazabikumira bagenzura kurushaho imipaka yabo, none byaranze. Iyo bigeze aho umuntu agira ati “ndabikora nishaka mpasige ubuzima”, kumukumira biba bitagishobotse, kuko nta cyo wamukangisha. Ubu rero hari abatari bake batangiye kwemeza ku mugaragaro ko umuti ari umwe rukumbi: kongera ubutabera mu bucuruzi no mu mubano mpuzamahanga, no gufasha abakene kwifashiriza iwabo. Ikosa ryakozwe kugeza ubu ni ukureba inyungu za bamwe (Abanyaburayi) wirengagije imibereho y’umuryango wa muntu muri rusange. Ubu rero biragaragara neza ko byari byubatse nabi.

Tuvuge se ko iwacu muri Afurika bitatureba? Si byo. Natwe turatera imbere, turubaka ibikorwa remezo, turimura abantu ngo twubake ibikorwa by’amajyambere...byose ni byiza iyo bikozwe mu nzira zihuje n’amategeko n’ubutabera. Nyamara uwabigarukiriza aha yaba atarebera mu ivanjili. Akenshi iyo imishinga yigwa, tureba niba ikurikije amategeko, niba itabangamiye ibidukikije n’ibindi. Dukwiye no kureba niba hari icyo imariye abayikikije. Wimura abantu (ubaguriye) ugashinga uruganda. Ni byiza kuko ruzatanga akazi. Ariko se abazarukoramo bazakomoka he? Ni bamwe muri abo wimuye, cyangwa ni abazava ikantarange (birashoboka ko abarukikije badafite ubushobozi ukeneye mu ruganda rwawe). Uyu mushinga ushobora kuba wujuje byose, ndetse wubahirije n’ibidukikije, nyamara ubuze icy’ingenzi: kwita ku bawukikije. Ni byiza kuba uzagirira akamaro abantu benshi, ariko byarushaho hanitawe ku nyungu z’abawukikije, ari bo muryango wubatsemo. Iyo bitabaye, biratinda bigateba, ariko amaherezo bikazagaragara ko hari ihame ridakuka: akarwa k’umunezero, iyo gateretse mu nyanja y’amagorwa, amaherezo kararengerwa.

Muri nzeri uyu mwaka naje mu Rwanda, njya gusura umwe muri ba rwiyemezamirimo ukomeye (simuvuze hatagira ukeka ko nzinduwe no kumwamamaza), mubaza uko ubucuruzi bwe bugenda. Natunguwe n’igisubizo cye. Abandi bakubwira niba abakiriya baboneka cyangwa baragabanutse, bakakubwira uko ibiciro bihagaze n’ibindi. We yaransubije ati “biragenda neza. None se hari mayibobo wabonye ahangaha”. Nahavanye isomo rikomeye. Ni umugisha kubona umushoramari wishimira ko umushinga we wahinduye ibimukikije n’abamukikije. Ngicyo icyo Yezu yita “ubukungu buva ku Mana” (Lk 12,21).

2.2. Umunzani hagati y’ubuzima (ubutunzi) n’ubugingo.

Ingaruka ya kabiri ikomoka ku kwemera ni umunzani hagati y’ubuzima (uko tubayeho n’ibyo dutunze) n’ubugingo (icyo turi cyo n’aho tugana). Ubuzima bwacu buranyurana ndetse bukoroshywa n’ibyo dutunze, aho tuvuka, aho dutuye, icyo dukora n’ibindi. Uvukiye mu muryango ukize, agira ubuzima bwiza kurusha uwavukiye mu bakene; utuye heza akarusha ubuzima utuye mu mbaragasa. Aha tuhahuriye n’inyamaswa, kuko na zo kugira ibya ngombwa bitazigwa nabi. Ubuzima dushatse twabyita ubunyamaswa, iki mu gifaransa bita “instinc de conservation”. Koko rero kuri icyo duhuje n’inyamanswa. Duhuriye kuri ubwo bushake bwo kubaho, kurya, kwirinda, kororoka, kurwana ku byacu, gucuranwa n’ibindi. Kuri iki, abantu watubarira rwose mu rwunge rw’izindi nyamanswa, kandi bifite icyo bimaze. Bituma umuryango wacu ukomeza kubaho mu bisekuru. Na byo ni ingabire y’Imana. Gusa rero yashatse kubyuzuza iduha n’ubugingo.

Ubugingo bwo ni ikindi. Ni ya mpagarike itugira abantu. Mbese ni cyo twita ubumuntu, kidutandukanya rwose n’izindi nyamanswa. Reka dutange urugero. Mu mikino ihuza abamugaye yabereye Seattle muri 1984, ubwo basiganwaga mu kwiruka metero 100, bari hafi y’umurongo urangiza, abafana bamaze guhaguruka ngo batange amashyi, uwari ku mwanya wa kabiri yaranyereye aragwa. Uwari uri imbere, aho gukomeza arangamiye intsinzi, yasubiye inyuma aramwegura. N’abandi bari bakurikiyeho baraza, bose bafatana urunana bambuka umurongo hamwe. Dore urugero rw’ubugingo. Abakoze ibi, ubuzima bwabo ni buke kuko babana n’ubumuga. Nyamara barusha ubugingo abenshi muri twe. Ubugingo ni cya kindi kitugira abantu bazima. Iyo witegereje rero, usanga hari benshi abafite ubuzima budendeje, nyamara ubugingo bwabo bukaba buke. Hakaba n’abuzuye ubugingo, kandi wenda ubuzima bwabo bukendera (abarwayi, abakene n’abandi).

Umukurambere Padiri Ruberizesa Inosenti yabigenuye mu gitabo yise Nanze kubaho ntariho. Yatanze ingero nyinshi z’abariho batariho, bafite ubuzima bwiza nyamara ubugingo bwabo bukagerwa ku mashyi: “abarya ibyo bibye, bakabirya bakebaguza bikabahagama; abarya ibyo bavunikiye, nyamara bakarya umugabane wabo bakarenzaho n’icyo bashoboraga gufungurira umukene, bityo ubwangati n’imisonga bikababuza gusinzira kimwe na wa mukene waburaye; abanyura hose bagakomerwa amashyi na rubanda, nyamara umutima nama wabo bwite ubaha induru”. Ukwemera ntikutubuza gutunga, ndetse harimo no gutunga byinshi. Na byo ni umugisha w’Imana. Gusa na none, ukwemera kuturarikira kudashaka gutunga ibibonetse byose no mu nzira zibonetse zose. Mu myumvire y’Imana rero, igikomeye si umubare w’ibyo dutunze. Byaba bike cyangwa byinshi, ikirutaho ni uburyo bidufasha kurushaho kuba abantu. Iyo atari uko bimeze, ubukungu buba ikibazo aho kuba igisubizo.

Aha rero hadufasha kumva inenge yamunze ubukungu bwacu kugeza ubu. Twese dukura badushishikariza kurushanwa no kuba aba mbere. Natwe abakirisitu iyi ndwara ntitwayirokotse. Dufate urugero. Nk’umwana wacu wari asanzwe aba uwa mbere mu ishuri, umunsi umwe aje akatubwira ko yabaye uwa gatatu kuko hari igihe yakoresheje asobanurira mugenzi we asumbya ubushobozi mu myigire, abatari bake twamucyaha aho kumushima. Kuko natwe mu mutwe wacu harimo ko igikuru ari ukuba uwa mbere, ugasiga abandi, ukabanikira, ukabereka ko mutari ku rwego rumwe. Ibyo gufatana urunana, gufatanya no kuvuna imbaraga ab’amavi adandabirana ngo ni ibya Croix Rouge. Umuhanzi Byumvuhoe yarabigenuye ati “rubanda ni babi kandi nawe uri we. N’ubwo ubona duhura tukaramukanya, n’ubwo ubona tuganira tugaseka, twese duharanira kujya mbere, abantu ni uko tubaye nyine”. Twese koko twabyirukanye umuco wo kujya mbere, kugana umutsindo, tutitaye ku byo dutsikamira, aho dukandagira n’ibyo duhonyora. Igikuru ni umutsindo. Iyi myumvire ni na yo tujyana mu bukungu, twibwira ngo izadufasha kubunoza. Reka mbisobanure nciye ruhande.

Mu kwakira k’uyu mwaka, mu gihugu cya Espanye, leta yashyizeho itegeko rishyashya rigenga uburezi. Abakirisitu baryakiranye yombi kuko ritanga uburenganzira bwo kwiga iyobokamana ku bana b’abemera. Leta zabanje zari ziyobowe n’abahakanyi zo zari zarabukuyeho. Birumvikana ko abarwanya ukwemera na bo bahagurukiye kuryamagana. Nyamara uretse ibi bita “gufana”, abemera basesenguye basanga nta mpamvu ihambaye yo kurirwanira ishyaka, bityo n’abarirwanya babona ko nta ntambuko ya gikirisitu riranganwa. Muti ku ki. Interuro yaryo ya mbere aragira iti: “iri tegeko rishya rigamije gufasha abana bacu gukurana ibya ngombwa bizabafasha ejo n’ejobundi kurushanwa n’abandi”. Ni agahomamunwa! Ku muntu wumvise agaciro k’umusaraba wa Kristu, ni ishyano ko abana bakura bigishwa ko tubereyeho kurushanwa. Biramutse ari ukuri, twaba twarayobye mu kuyoboka umuntu wapfiriye ku musaraba yitangiye abandi. Yezu ntiyigeze aba igihangange mu kurushanwa. Niba kurushanwa ari cyo cyerekezo cyacu, si we dukwiye gukurikiza. Twari dukwiye kuyoboka nk’uwavumbuye imbunda ikomeye cyangwa “bombe atomique”. Kuyoboka Kristu wapfiriye ku musaraba ni uguhamya ko tubereyeho gufatana urunana. None se umaze gucengeza mu bana ko tubereyeho kurushanwa, irindi yobokamana wabigisha ni irihe koko? Ubu se wahera he ubabwira Kristu wabambwe ku musaraba! Umusizi Rugamba yabivuze neza mu ndirimbo Mwami usumba bose, ati: “Rwa rukundo ubwawe watubwirije, turashaka twese kurwamamaza, n’agacumba tugate ku bitugu, tugucyurire imihigo”. Ng’iki icyo twita ubugingo, ari na cyo kiganisha ku bugingo bw’iteka. Mu myumvire y’ivanjili, kujya mbere no kwesa imihigo si bibi. Nyamara kutareba abo unyuzeho ukataza, ntuhindukire ngo urebe abo usize inyuma, byo ni agahomamunwa.

Iki kibazo hari aho gihuriye na ya myumvire y’uko ngo dukomoka ku nyamaswa. Koko rero, mu nyamaswa, ubuzima bubereyeho kurushanwa, inini ikarya intoya, inyembaraga ikirenza izindi, ubuzima bugakomeza. Imana yanabishyize muri kamere yazo. Muzarebe uburyo akana k’inyamaswa, nyuma y’iminota mike kavutse, kaba kiruka amasigamana, kuko katabishoboye rya rushanwa ryagahitana, kasigara inyuma cyangwa izindi zikakararira. Ku bantu si uko. Umwana wacu amara igihe yitaweho n’ababyeyi be, bigashushanya ko agaciro kacu ari uko gufashanya. N’ubukungu ni uko. Ntibubereyeho kurushanwa. Bubereyeho kudufasha kujya mbere, twese dutahiriza umugozi umwe. Yezu yabisobanuye neza agira ati: “Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko naho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho” (Lk 12,15). Ndetse bibaye ngombwa, birakwiye guhagarika urugendo, tukegura uwasigaye inyuma. Ngaha ahaturutse yubile dusoma muri Bibiliya (Lv 25). Bwari uburyo bwo kwegura abasigaye inyuma mu myaka 50, bagaharirwa imyenda, bagasubirana ingwate zabo, bagahabwa amahirwe yo gutangira bundi bushya.  Ibi ntacyo byahungabanyaho ubukungu kuko akenshi ba nyiri ugutanga imyenda baba baramaze gukuramo ayabo inshuro nyinshi.

Ibi hari uwabyita kwiganirira kuko ngo Bibiliya atari igitabo cyaminuje mu bukungu. Uyu namugira inama yo gusoma igitabo cy’umuhanga Dominique Strauss-Khan, uyu mu minsi ishize wayoboraga ikigega mpuzamahanga (FMI)[1]. Yerekana neza ko mu gihe ubukungu bwatangiraga guhungabana mu bihugu by’amajyepfo y’Uburayi, iyo biza guharirwa umwenda mu maguru mashya, bigatangirira kuri zeru, ubukungu bwabyo buba bwaregutse hambere. Ibyo ngo byari kugira ingaruka nziza ku bukungu bw’Uburayi muri rusange, ndetse na bariya bafitiwe imyenda bari kunguka kuko noneho bari gutangira kuguriza abashobora kwishyura. Ingaruka yo kuba bitarakozwe ni uko ubu byabaye agatereranzamba. Ari imyenda ya mbere ntiyishyuwe, n’iy’ubu ntiyishyurwa uko bikwiye, kandi impande zose zirahahombera. Uvuga ibi si umukirisitu. Iyo aba we, ibi byose yari kubikubira mu ijambo rimwe: Yubile. Igikuru ariko ni uko ibyo avuga biri neza mu murongo w’ivanjili. Abibwira rero ko Bibiliya ngo atari igitabo cyigisha iby’ubukungu, barace imihini migufi.

2.3. Umunzani hagati y’ibyo muntu ashobora gukora n’ibyo akwiye gukora.

Imana yahaye muntu ubushobozi butangaje. Ni byo zaburi ya 8 iririmba igira iti: “Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana”. Ubwo bushobozi Imana yatatse muntu ntibumuha gusa inzira zo gukora ibikwiye, hari n’ubwo abukoresha yisenya cyangwa yisenyera, ataretse n’umuryango akomokamo. Ni yo mpamvu habaho guhitamo. Ibyo muntu ashoboye gukora ni byinshi, muri byo ni ho ahitamo ibyo akwiye gukora. Igitabo cy’Imigani kiti: “Inama umutima wigira ni nk’amazi magari, umuntu uzi ubwenge ni ho avoma (Imig 20,5). Mu guhitamo rero, ni ho za ngingo twabanje zigira akamaro. Mu byinshi muntu ashobora gukora, uhisemo inzira igororotse ahitamo ikimuteza imbere kikanubaka umuryango, ahitamo icyubaka ubugingo kikanoza n’ubuzima.

Ngaha aho ubukungu bwacu bwatsikiriye ubuteguka. Umunzani hagati y’inyungu za muntu n’iz’umuryango warakwamye kuva hambere. Uko imyaka igenda ishira, ni ko ubukungu bugenda bwikubirwa na bake batunze ibya mirenge, mu gihe abakene  mu muryango wa muntu badahwema kwiyongera. Uku kwikubira byabanje kubyara ubusumbane hagati y’imigabane n’ibihugu, none n’imbere muri bya biguhu byari byarateye imbere ubu ibintu biracika, ubukene buranuma. Gusa na none, kuko abantu turi inyaryenge, twavumbuye uburyo bworoshye bwo kwibeshya no kubeshyana tubizi kandi tubishaka, bwitwa ibarurishamibare (statistiques). Iyo mu gihugu iki n’iki ubukungu bw’abaherwe babarirwa ku mashyi bwiyongereye nk’uko bigenda kenshi, duteza ubwega ngo ubukungu bw’abatuye icyo gihugu bwazamutse. Bishobora kuba ukuri, ariko byaba n’ikinyoma. Ukuri kwabyo wakurebera ku bifatika: hashinzwe inganda zingahe? Zahaye akazi abantu bangahe? Bakomokahe? Ibyo bikorwa bitanga imisoro ingana iki? N’ibindi. Ibarurishamibare hari ubwo ritubeshya tukagira ngo koko ibintu byahindutse. Biranashoboka ndetse ko ubutunzi bwa bake bujya mbere imbaga nyamwinshi ikarushaho kurengerwa n’ubworo. Dufate urugero.

Umuherwe Bill Gate amanuye inganda ze zikora mudasobwa akazizana mu gihugu kimwe cy’Afurika, bishobora kutagira ikintu kinini bihindura ku bukungu rusange. Dufate ko azimuranye n’abakozi bazo, nta kazi zatanga ku banyagihugu. Ashobora no kumvikana n’abategetsi bakamuharira imisoro imwe n’imwe nk’uko tubibona henshi (hafi ya hose ku isi abakene ni bo basora kurusha abakire kuko abaherwe baba bafite ubushobozi bwo gukikira imisoro). Ashobora no kudatanga imisoro muri leta akajya aha bitugukwaha abakuriye inzego z’ubuyobozi. Mu cyerekezo kimwe yanahabwa uburenganzira bwo kumena ibishingwe uko yiboneye ahubwo bikangiza ubuzima bw’abaturage...Urutonde ni rurerure. Nyamara we inyungu ze ntizahwema kwiyongera. Mu mibare, iki gihugu ubukungu bwacyo muri rusange byakwitwa ko bwazamutse, nyamara mu by’ukuri abaturage bacyo barushaho gukena. Iyo wa munzani hagati y’inyungu z’umuntu cyangwa abantu bake n’iz’umuryango wapfuye, birashoboka rwose ko ubukene buca ibintu  mu gihugu nyamara gikize.

Turenge intera yo kuvuga ko bishoboka ahubwo dutange urugero rumwe muri nyinshi zihari. Igihugu cya Guinea-Equatorial ni igihugu gito (28.051 Km2), kingana hafi n’u Rwanda. Nyamara gituwe n’abaturage 525.000 gusa. Bangana n’abanywarwanda utugabanije inshuro 20. Ubukungu bw’iki gihugu bwo burahebuje, kuko gikungahaye ku mutungo kamere. Mu bihugu 102 bicuruza peteroli nyinshi ku isi, iki gihugu kiza ku mwanya wa 34[2]. Ngiyo impamvu mu mibare rusange kiri mu bihugu bikize kuko byinjiza amafaranga menshi. Nyamara abaturage bacyo bakabakaba 90% babaho mu nsi y’akarongo k’ubukene. Ni ukuvuga ko batindahaye. Mu biguhu 227 byakozweho ubushakashatsi, iki gihugu kiza ku mwanya wa 214[3]. Igisobanuro cyabyo ntikigoye. Hari umuryango w’abantu bake bo kwa Teodoro Obiang Nguema Masogo bakeneye ubwo bukungu bwose mu kwiyubakira ubuzima n’imibereho. Ubugingo bwo sinabihamya kuko kudamarara rwagati mu ngorwa ukanyurwa, na byo ni amagorwa.

Umwanzuro: Icyo Kiliziya umuryango w’abemera ibivugaho.

Mu Nyandiko yayo Kiliziya muri iki gihe turimo (Gaudium et Spes), Konsili ya kabiri y’i Vatikani yaramaramaje mu gukangurira abantu gushyira hamwe, no kwerekana ingaruka zituruka kuri politiki zo kwikubira: “Isi n’ibiyiriho Imana yabigeneye abantu bose. Ni yo mpamvu bikwiye gusaranganywa ntawe uryamiwe, mu butabera n’ubugwaneza... Ku bw’ibyo, mu gukoresha ibyo atunze, muntu ntakwiye gusa kubireba nk’ibye wenyine, ahubwo akwiye kwibuka ko abihuriyeho n’abandi. Ni byiza rero ko bimugirira akamaro ariko bikakagirira n’umuryango muri rusange. Ku rundi ruhande, buri wese afite uburenganzira ku by’ibanze byamubeshaho we n’umuryango we. Ni cyo Kiliziya yigisha iyo ihamya ko ari itegeko gufasha abakene, kandi ntitubyibuke gusa igihe hari ibyadusagutse twabuze icyo tumaza. Naho ubundi, iyo umukene asumbirijwe n’amage, aba afite uburenganzira bwo kwihereza ku by’abandi ngo arengere ubuzima bwe” (GS, 69). Nguyu umuganda w’abemera mu kubaka ubukungu bugwiza ibintu n’ubuntu. Si yo nzira yonyine, hari n’izindi nyinshi zakoreshejwe kugeza ubu. Impungenge ariko ni uko zagwije ibintu zikarumbya ubuntu. Umusizi Rugamba mu ndirimbo ye yise Ntumpeho ati: “nimucyo twambare, twambarire kuba imena, njyewe ubu nahisemo nzatwaza ngana imbere. Nushaka unkurikire, mu runana rw’imihigo, turishinge duhanike y’uko tuzahora dukunda ibyiza, ubutabera n’amahoro, urukundo n’ubupfura: Ubukire bwanga ibyo ndabugaya, ntumpeho”. Ngiyi intambwe izira guteba aba Kirisitu duhamagariwe.

Abbé Jean HAKOLIMANA
Universitat Oberta de Catalunya.
Barcelona.
abbjohn2006@yahoo.fr



[1] La Flamme el la Cendre
[2] The World Factbook, 2011.
[3] The World Factbook, 2011.

Comentaris

Entrades populars d'aquest blog

LA THEOLOGIE POLITIQUE DE THOMAS HOBBES DANS LE LEVIATHAN

EL SALM 22 AMB LA TEOLOGIA DE LES LAMENTACIONS DEL PROFETA JEREMIES

EL SERMÒ DE LA MUNTANYA, EL CINQUÈ ANTÍTESI (Mt 5,38-42).