PADIRI NTABUJIJWE GUKORA POLITIKI, ABUJIJWE KUJYA MU IPIGANWA RISHAKA UBUTEGETSI.
PADIRI NTABUJIJWE GUKORA POLITIKI, ABUJIJWE KUJYA MU IPIGANWA RISHAKA UBUTEGETSI. Nk'uko nabisobanuye mu gice cya mbere, padiri ntashobora kudakora politiki, kuko umurimo we ni yo gusa gusa. Ushatse ko adakora politiki, wamukuriraho indi mirimo ukamusigira isengesho gusa, kandi na ryo akajya arikorera mu mbere. Nk'uko twabibonye, byinshi akorera mu ruhame bihuje na cya gisobanuro cya politiki: " igikorwa cyose gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura imigendekere y’umuryango n’igihugu muri rusange". Gusa na none hari aho amategeko ya Kiliziya atamwemerera kurenga. Ni inzira ziganisha ku gufata ubutegetsi. Reka rero tubanze dusobanure aho politiki ihurira cyangwa itandukanira n'ubutegetsi. 1. Politiki n’ubutegetsi. Mu kugereranya politiki n’ubutegetsi, wavuga ko urubuga rwa politiki rugarukira ku mpaka mu bitekerezo n’ibyifuzo. Ubutegetsi bwo ni intambwe ituma umwe muri benshi bajyaga impaka yegukana ubushobozi bwo gushyiraho amategeko agenga bose. Kugi...