IGIHANO CY'URUPFU SI UMUTI W'INABI MU MAKIMBIRANE

IGIHANO CY'URUPFU SI UMUTI W'INABI MU MAKIMBIRANE
Iteka aho abantu bari ntihabura amakimbirane, rimwe na rimwe ashobora guherekezwa n'inabi. Ni yo mpamvu abantu bahora bashakisha uburyo bwo kuyakemura no kuyacunga. Ndetse n'iyo abyaye inabi, abantu bahorana uburyo bwo kuyicyaha no gucyamura nyirayo. Imwe muri izo nzira zo gucyaha inabi ni iy'ubucamanza. Uvuze ubucamanza aba avuze itegeko n'igihano k'urirenzeho. Nyamara uko ayo mategeko adasa ahantu hose no mu bihe byose, n'ibihano ni uko. Byose biterwa n'imyumvire ba nyirubwite bafite ikomoka ku byo banyuzemo. Kimwe ubu mu bitandukanya abantu mu mategeko n'ibihano ni igihano cy'urupfu, bamwe barakirwanya abandi bagikomeyeho. Nzinduwe no guha umuganda abacyamagana, ndetse ngashishikariza n'unyumva kwifatanya natwe.
1. KUKI HABAHO IBIHANO?
Ubusanzwe, byakabaye byiza umutimanama wa buri wese ubaye igipimo ntarengwa kimukomereza mu nzira y'ukuri. Nyamara umubaji w'imitima ntiyayiringanije. Bityo itegeko n'igihano biza gutangira ingaruka z'ubugorame bw'umutima wacu. N'ubundi ucumbagira agirwa n'akabando.
a) Intego ya mbere y'igihano: gusana no gusubiza uwahemukiwe uburenganzira bwe (fonction réparatrice).
Mu gihe cyose bishoboka birakwiye ko icyuho cyaciwe n'inabi ya muntu gisibwa ngo uwahemukiwe abe yomowe. Umurimo wo kubanisha abantu ntiwagarukira ku kubwira uwahutajwe ngo naterere iyo. Birakwiye ko ibikomere by'inabi yagiriwe byomorwa, kabone n'aho byatera igisare uwayikoze. Icyo gisare gishobora kumugera ku mubiri( urugero: uburoko); ku mutungo (urugero: indishyi n'ihazabu), cyangwa ku zindi nzego z'ubuzima(urugero: kunyagwa uburenganzira n'ubwisanzure). Ibyo bituma ya nabi yabaye idakomeza kuba icyitegererezo mu mibanire y'abantu, ari k'uwayikoze n'uwayikorewe. Inabi ikomeretsa uwayikoze n'uwayikorewe, igihano kigamije kubomora bombi.
b) Intego ya kabiri y'igihano: komora igisare cy'inabi k'uwayikoze, akisubiraho(fonction médicinale).
Inabi ni nk'inkota ikonje hose. Haba ku kirindi ikonjera uyifashe. Haba ku bugi ikonjera uwo ikozeho. Inabi rero ntikomeretsa uyigiriwe gusa, burya n'uyikora iramuzahaza. Bityo, igihano gitanganywe umutima wo gukosora kandi kikakirwa gityo, ni umuti ukomeye ku munyacyaha. Inabi itera ibisare muri nyirayo, ndetse ikamuhindura igisare ku muryango wose( une plaie pour la famille humaine). Igihano ni icyuhagiro kigarura umugiranabi mu isi y'abazima. Kudahana ni uguhemukira uwagiriwe nabi tutaretse n'uwagize nabi. Ni ukubwira umurwayi ngo uri muzima kandi mu by'ukuri yarashize. igihano ni umwitozo wo gutandukanya inabi n'umugiranabi; inabi igacyahwa, muntu akagarurwa mu bandi.
c) Intego ya gatatu y'igihano: gutanga akabarore ngo bibere icyitegererezo undi wese wakinisha kugira iyo myumvire n'imigenzereze( Fonction dissuasive et éducative).
Ubutumwa bukubiye mu gihano ntibuba bugenewe gusa nyir'ugukosa. Ni n'uburyo bwo kugaya ku mugaragaro ibikorwa bisa n'icyo, byaba ibyahise n'ibizaza. Guhana inabi ni uguhamya ku mugaragaro ko ibikorwa byose bisa n'icyo bikwiye kandi bizahorana umugayo mu muryango w'abantu. Bityo n'uwashyugumbwaga kubyigana akaba arakosowe agasubiza amerwe mu isaho. Imwe mu nzira inabi ishobora kwangizamo umuryango w'abantu ni uko ishobora kubyara urwiganwa ku bayireba. Kugicyaha ni ukuyamagana ngo idahinduka umuco mu bayibonye ikorwa.
2. URUPFU SI IGIHANO
Ibi tumaze kuvuga umuntu yabishingiraho yibaza niba urupfu rushobora kuba igihano. Ese urupfu rushobora gusubiza uburenganzira bwe uwahemukiwe? Ese rushobora kuvura ibisare by'inabi ku wayikoze agakosoka? Ese urupfu rushobora gutanga akabarore abantu bakazinukwa kwigana imigenzereze y'uwarukatiwe?
Ku kibazo cya mbere hari ubwo abantu bagira bati ku byaha bikomeye nko kwambura undi ubuzima, igihano cy'urupfu kirakwiye, ngo abasigaye bumve ko uwabo yarenganuwe. Nyamara bishobora kuba nka wa mugani ngo " ubuze inda yica umugi". Mu kuri, hari ibyaha bimwe biba birenze igaruriro( irréparable) bitewe n'urwego birimo. Urugero ni nko gucuza umuntu ubuzima. Biba birenze igaruriro kuko nta na kimwe twakora ngo abusubirane, kabone n'aho twabucuza umwishi we. Igihano cy'urupfu ni nko kugira tuti'' ubusabusa buruta ubusa, ubwo tudashobora kuzura uwo yishe,reka nawe tumwambure ubuzima.Nawe apfe yumve uko bimera''.
Ibi bishobora gutuma twibeshya ko igihano cy'urupfu hari icyo cyamaze kandi mu by'ukuri atari byo. Usibye ko cyongera umubare w'abapfu kinanacubya ikibatsi cy'inabi (instinct de violence) kitugurumanamo, igihano cy'urupfu nta yindi nyungu gitanze. Si umuti w'inabi mu makimbirane.
Ikibazo cya kabiri cyo igihano cy'urupfu kigitsindwa ruhenu. Ntigishobora gukosora umugiranabi kuko mu mva tuba tumwohereje nta migenzo mishya ihigirwa. Kuri iyi ngingo abashyigikiye igihano cy'urupfu bagendera ku buremere bw'inabi yabaye bakatwumvisha ko uwayikoze yarenze ihaniro. Ivanjili yo itwigisha ko iteka umugiranabi aba ashobora kugarurwa ibuntu, kabone n'ubwo yaba yoga mu nyanja y'inabi. Hashobora kubaho inabi irenze igaruriro, nyamara ntitwahamya ko umugiranabi yarenze igaruriro (Le mal peut être irréparable mais l'homme reste toujours récupérable).Ngiyo impamvu kwica umuntu ari ugutakaza amahirwe yo kumugorora.
Ikibazo cya gatatu cyo gutanga akabarore no guca intege abagiranabi, ni cyo abashyigikiye igihano cy'urupfu batuburanyaho bakenda kuturusha ingingo. Bemeza ko igihano cy'urupfu gikanga abagizi ba nabi. Nyamara nk'iyo turebye icyegeranyo gishyirwa ahagaragara buri mwaka n'urugaga rw'amashyirahamwe arwanya igihano cy'urupfu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, biragaragara ko aho kiri ari naho usanga ubugome bukomeye.Bamwe mu babisobanura bagira bati urupfu ni iruhuko ry'iteka, si igihano ahubwo bisa n'igihembo. Ni yo mpamvu bahitamo ko rusimbuzwa igifungo cya burundu. Igihano cy'urupfu ni kimwe mu bishobora gutuma abantu barumenyera bakarufata nk'ikintu gisanzwe (banal) kandi byagira ingaruka mbi ku myitwarire.
3. NTUZICE
Iri ni itegeko ryanditse muri kamere muntu.Ariko iyo tugeze mu bihe bikomeye turisimbuza ''uzice nihaboneka impamvu''. Imwe muri izo mpamvu ikaba kwica iyo byemewe n'amategeko, iyo urwo rupfu rwategetswe n'ubucamanza. Ihame nka ''ntuzice'' rigamije kurinda ubuzima , dukwiye kurihagararaho uko ryakabaye , tukaririnda impamvu n'inyoroshyo. Iyo dutangiye kuryambika za ''keretse'' na ''usibye'', tuba duha icyuho abicanyi benshi. Kuko n'ubundi nta mwicanyi ubura impamvu n'urwitwazo. Uburyo bwiza bwo kubikora ni ugukomera kuri ''ntuzice'' tugashyiraho akadomo. Mujye muvuga muti ''yego'' niba ari yego, cyangwa ''oya'' niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.(Mt 5,37)
Dukwiye kuvuga ko ubuzima ari ntaseswa ( inviolable) kandi ubuzima bwose ,ndetse n'ubw'umugiranabi.Amaraso yose asesetse aba ari umwaku n'ishyano bigwiririye isi, kabone n'ubwo byanyura mu nzira zitwa ko zemewe n'amategeko. Igihe cyose tutarashikama ngo tubihamye dutyo, tuzaba tuvuga rumwe n'abagiranabi. Iyo tuvuze ko icyaha gishobora kuvanaho agaciro k'ubuzima bw'uwagikoze ku buryo kubumucuza bikwiye, tuba tubateye ingabo mu bitugu. Erega nabo uwo bagiye kugirira nabi babanza kumutesha agaciro ngo abazabyumva bazagire bati bafite impamvu nyoroshya bwicanyi.
4. AGACIRO K'UBUCAMANZA
Ubucamanza ni ngombwa mu bantu, kandi bukwiye kubahwa. Nyamara imyanzuro yabwo ihora ari ukuri gucagase. Usibye na ruswa n'izindi nenge zishobora guturuka ku mucamanza n'amateka arimo; ubushobozi bwa muntu bwo kurasa agahamya ku ntego y'ukuri buhora ari igicagate. Ibyo bigira ingaruka ku mirimo ye harimo n'uw'ubucamanza. Aha ni ho haturuka ihame ryo kujurira ryemerwa n'amategeko ku isi yose. Impamvu ubujurire bubaho ni uko ibyemezo by'ubucamanza nta warahira ngo acurike icumu , abyambike ikamba ry'''ukuri''. Ariko na none kuko ubujurire bugira aho bugarukira , icyemezo cy'urwego rwa nyuma mu bucamanza gifatwa nk'ukuri kudasubirwaho. Nyamara na cyo kiba ari ukuri kw'igicagate( vérité relative). Biratangaje kubona urwego rumwe rukatira umuntu igihano cyo gupfa urundi rukazasanga yari umwere.
Ese biremewe gushingira ku kuri kw'igicagate ugafata umwanzuro w'igikorwa ntasubirwaho nk'igihano cy'urupfu? Iyi ni indi mpamvu yo kukirwanya. Mu mateka byagiye bibaho ko abantu bacirwa urwo gupfa, irangizarubanza rikaba bakicwa, nyamara nyuma bikaza kugaragara ko ukuri kwari ahandi, ko bagiye mu mwanya utari uwabo. Abashyigikiye igihano cy'urupfu bazaduhe gihamya y'uko ubucamanza bugitanga budashobora kwibeshya.
5. NANZE UBUCAMANZA BWICA
Umucuranzi Georges Moustaki ati ''nanze ubucamanza bwica…'' koko rero kwica ni ubwicanyi kabone n'aho byanyura ku bucamanza. Ndetse ubwicanyi bukozwe n'ubucamanza bugira umwihariko wabwo. Ugiriwe nabi, n'ubwo yahasiga ubuzima ,agera ku munota wa nyuma agifite icyizere cyo kubaho, icyizere cy'uwamutabara, icyizere cy'uko Imana yamucira akanzu. Ikibimutera ni uko urwo rupfu aba agiye gupfa ruba rutemewe ( illégale et illicite) kandi n'ushaka kurumugabiza akaba ashobora gutsindwa n'abamusumbya amaboko baramutse bahatungutse. Niyo mpamvu apfa arwana cyangwa ahunga kuko aba yizeye ko bishoboka kubona ubuhungiro n'umutabazi.
Naho uwarukatiwe n'ubucamanza, apfa na mbere y'uko yicwa. Kuko arutegereza akanarusanga azi ko ntaho ashobora kuruhungira. Ikibimutera ni uko aba ari urupfu ''rwemewe''. Nta mutabazi uba ashobora kurumurokora, nta n'amahungiro kuko hejuru y'ubucamanza na Leta nta mbaraga zindi nta n'amahungiro ashoboka. Burya rero uwishwe n'ubucamanza apfa nabi kurenza uwishwe n'umugizi wa nabi kuko atakaza icyizere na mbere y'uko apfa. Apfa guhera umunsi barumukatiye.
6. UMUGIRANABI WATAWE MURI YOMBI ABA YATAKAJE UBUSHOBOZI BWOSE BWO KUGIRA NABI
Umugiranabi wageze mu biganza by'inzego zishinzwe umutuzo w'abantu atakaza ubushobozi bwose bwo kongera kugira nabi. Aba yabaye ''innocent'' (qui ne peut pas nuire) ni ukuvuga udafite ubushobozi bwo kugira ibyo ahungabanya. Ikiba gisigaye ni ukumuvura ubugiranabi.Igihe ibyo bitaratungana baramugumana ngo abuzwe kugira ibyo yangiza. Kumwica ni ugutakaza icyizere cy'ubushobozi twahawe bwo gukosora muntu. Umusizi Rugamba ati'' niba mwibarutsemo ikigoryi ntimuzahite mwica ngo mujugunye mu rwobo, kuko uwo uhana iyo atinze na we asa n'abandi. Jya ugoragoza nk'iminsi, burya kubana ni ukugorora.''
7. GITERA NTAKICWE MU MWANYA W'IKIBIMUTERA
Icyaha ku wagikoze ni gatozi (responsabilité personnelle). Nyamara hari ubwo isoko yacyo usanga irenze nyirukugikora. Nibyo umuntu yakwita icyaha gikomatanye (Péché structurel/ structural sin). Ibi bigaragara ku byaha bimwe bituruka ku ngengabitekerezo mbi ziba zarigishijwe; ku mico n'imigenzo mibi muri rusange abantu bakuriramo ikazabatera kugira imigirire mibi ejo hazaza. Hari ibyaha bimwe na bimwe , urebye amateka yabibanjirije n'ayabiherekeje , biba bikwiye gufatwa nk'indwara nyirabyo yanduye cyangwa uburozi akeneye kurutswa. Kumwica si wo muti.
8. URUPFU NTIRUKWIYE KUBA IGIHANO KUKO ARI KIMWE MU BIRANGA UBUZIMA
Igihano ni ikintu kidasanzwe muri kamere muntu ( non naturel) no mu mibereho ( non habituel) gikorerwa umuntu kubera ibikorwa bibi yagaragaje, hagamijwe za ntego eshatu twasobanuye haruguru. Icyo twita ikidasanzwe ni ikintu kidashobora kuba ku muntu ntawe ukimukoreye; kitaba kuri bose; kiba gusa ku bagikorewe bibaye ngombwa. Urugero ni nk'ihazabu cyangwa igifungo.
Urupfu rwo ni ikintu gisanzwe muri kamere muntu (naturel). Ikimenyimenyi ni uko umuntu apfa n'iyo nta warumukatiye nk'igihano. Ndetse urupfu turusanga ku rutonde rw'ibiranga ubuzima. Ibyo ni ibihuriweho n'ibinyabuzima byose: kuvuka, gukura, guhumeka, kurya no gupfa. Ese abantu bavanye he gufata kimwe mu biranga ubuzima (propriétés de la vie) bakagihinduramo igihano? Ese byashoboka ko umuntu yakatirwa igihano cyo kurya, kuvuka cyangwa gukura? Kuki se yakatirwa igihano cyo gupfa? Urupfu nitureke kuruhindura igihano, turureke rukomeze rube mu biranga ubuzima.
Abashyigikiye igihano cy'urupfu hari ibitazaborohera gusobanura.Buri gihe imanza ziracibwa,abafungwa bakagira umucungagereza n'umuyobozi ubafasha kurangiza icyo gihano. Ndetse n'ihazabu n'indishyi,umuhesha w'inkiko abikurikirana ku mugaragaro. Nta waterwa impungenge n'uko ari umucungagereza cyangwa umuyobozi wayo, cyangwa umuhesha w'inkiko.
Nyamara ku isi hose aho batanga icyo gihano cy'urupfu, uza kugishyira mu bikorwa birinda ko yamenyekana ku mugaragaro. Bakora ku buryo nta wamenya by'ukuri uwakoze uwo murimo. Nta watinyuka mu bantu ngo yature ko ari we warashe cyangwa wateye urw'ingusho uwari wakatiwe urwo gupfa. Icyo ni ikigaragaza ko urupfu atari igihano gisanzwe. Kuko n'abarukoresha nk'igihano barushyiriraho uburyo bunyuranye n'ubw'ibindi bihano bagamije gukingira ugitanze ngo atamenyekana ku mugaragaro.
UMWANZURO
Kurwanya igihano cy'urupfu hari ubwo bamwe bashobora kubibona nk'aho ari ugushyigikira abagizi ba nabi cyangwa kutabona akababaro k'abayigirirwa. Mu by'ukuri tubiterwa n'icyerekezo twafashe nk'aba Kristu cyo kurengera ubuzima ubwo ari bwo bwose n'uko ibihe byaba bimeze kose. Nyamara ntibyoroshye kuko mu bihe bikomeye no mu mage amarangamutima atihanganira ibitekerezo byo gushaka gushyira mu gaciro( Dans les moments de crise, les personnes raisonnables sont impopulaires) n'ababifite ntibashirwe amakenga.
Nyamara uko ibihe byaba bimeze kose, dukeneye abatatubwira gusa ibiduheza mu ruzitiro rw'ibyatugwiririye n'amarangamutima abikomokaho. Dukeneye abavuga ukuri kurama, kutari ukw'ibi bihe turimo gusa. Mu bibazo n'ingorane, niho tuba dukeneye cyane gukoresha ubwenge no gushyira mu gaciro ngo tutarangara maze amarangamutima agasimbura ubwonko.
Baho nanjye mbeho, tubeho twese. Nyagasani ntawe yaremeye kwica, ntawe yaremewe kwicwa. Amaraso yose amenetse aba ari ishyano n'umuvumo ugwiriye isi cyane cyane uyamennye.
Abbé Jean HAKOLIMANA.
Ndizerako iyi nkuru ari nziza cyane, none nishimiye kongera ubona indi ikurikira. yari Felix mwabanye ku Mubuga. my email felha321@gmail.com, nkeneye iyanyu.
ResponEliminaMconciaal-hi Melinda Adams https://wakelet.com/wake/VlesK0L5dHZAL3bn0u4k5
ResponEliminaasaratba