Entrades

S'estan mostrant les entrades d'aquesta data: maig, 2017

PADIRI NTABUJIJWE GUKORA POLITIKI, ABUJIJWE KUJYA MU IPIGANWA RISHAKA UBUTEGETSI.

PADIRI NTABUJIJWE GUKORA POLITIKI, ABUJIJWE KUJYA MU IPIGANWA RISHAKA UBUTEGETSI. Nk'uko nabisobanuye mu gice cya mbere, padiri ntashobora kudakora politiki, kuko umurimo we ni yo gusa gusa. Ushatse ko adakora politiki, wamukuriraho indi mirimo ukamusigira isengesho gusa, kandi na ryo akajya arikorera mu mbere. Nk'uko twabibonye, byinshi akorera mu ruhame bihuje na cya gisobanuro cya politiki: " igikorwa cyose gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura imigendekere y’umuryango n’igihugu muri rusange". Gusa na none hari aho amategeko ya Kiliziya atamwemerera kurenga. Ni inzira ziganisha ku gufata ubutegetsi. Reka rero tubanze dusobanure aho politiki ihurira cyangwa itandukanira n'ubutegetsi. 1. Politiki n’ubutegetsi. Mu kugereranya politiki n’ubutegetsi, wavuga ko urubuga rwa politiki rugarukira ku mpaka mu bitekerezo n’ibyifuzo. Ubutegetsi bwo ni intambwe ituma umwe muri benshi bajyaga impaka yegukana ubushobozi bwo gushyiraho amategeko agenga bose. Kugi...

URUHARE RW’ABAPADIRI BA KILIZIYA GATOLIKA MURI POLITIKI

URUHARE RW’ABAPADIRI BA KILIZIYA GATOLIKA MURI POLITIKI 0. Icyerekezo. Muri iyi nyandiko nzinduwe no kuganira ku ruhare rw’abo mu kinyarwanda dukunze kwita “abihayimana” mu rugamba rwa politiki. Iwacu mu rwa Gasabo, hari ubwo wumva abantu bagaya ibisekuru byahise, bakagira bati: abihayimana bijanditse muri politiki kandi nyamara bidakwiye. Ijambo “abihayimana”, mu kinyarwanda ribumbye ibintu byinshi. Abatari bake barikoresha kuva kuri papa kugeza ku babikira. Ubusanzwe, abihayimana bivuze icyo mu gifaransa twita “religieux”. Ni ukuvuga ababikira, abafurere n’abapadiri bahuriye mu miryango inyuranye. Aba batandukanye n’abapadiri ba za diyosezi (prêtres diocesains), bashinzwe ikenurabushyo (pastorale), ari bo kenshi tubona hirya no hino mu maparuwasi [1] .  Iri sesengura rero ndarishingira cyane cyane ku mibereho y’abapadiri ba za diyosezi, kuko ubutumwa bashinzwe hirya no hino mu maparuwasi batabusohoza batinjiye mu bibazo bya buri munsi by’umuryango barimo. N’abihayima...