Entrades

S'estan mostrant les entrades d'aquesta data: 2014

UBUKUNGU N’IVANJILI MU RUGAMBA RWO KUBAKA ISI NSHYA.

Ubushize twaganiriye ku mikorere y’ubukungu bwacu n’inenge zibwugarije, zituruka ku myubakire yabwo ishyira imbere agaciro k’ibintu naho ubuntu n’ubumuntu bigahera hanze. Twasezeranye kuzafatanya kureba uburyo ukwemera kwacu n’ivanjili twayobotse byatubera urumuri muri iyi manga icuze umwijima. Ngo aho imfura zisezeraniye ihatanze indi irahaborera. Reka dusase dusangire, tujye inama nk’abajyana. 1. Byose byubakiye ku myumvire ya muntu. Tukiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, twagize umuyobozi (simuvuze nzamuvumba) twari twarahimbye “ l’esprit qui est derrière ”.  Aho twabikomoye, ni uko yakundaga kutubwira ati “ ibyo mukora byose ikiba kinshishikaje mpora nibaza “ c’est l’esprit qui est derrière ”. Ucishirije wavuga ngo “ ikibazo si ibyo mukora, ahubwo ni  imyumvire iba ibiri inyuma ”. Ntiyari kure y’ukuri. Igikomeye mu bantu si ibyo bakora, ahubwo ni imyumvire ibibatera. Ni yo mpamvu n’ubukirisitu bugamije kurema mbere na mbere umutima n’imyumvire, mbere yo kubyar...